Umukinnyi wa filime mu Rwanda uzwi nka Fils yavuze ko burya abantu banini bakunda udukobwa duto ngo kuko turabashimisha cyane.

Ifoto internet: Ubwo hafatwafa imwe muri filime yakinnye

Fils wamenyekanye muri cinema nyarwanda mu ma cinema atandukanye arimo Kigali sikigoma,amaco y’inda kuri ubu arahamya ko ari gukora imyitozo ngorora mubiri kugirango agabanye ibiro afite.

Yavuze ko kuri ubu afite ibiro 170 ku myaka ye 22 y’amavuko. Yaboneyeho kuvuga ko muri filime zose yakinnye akunda gukina ari umutekamutwe kuko ari ibintu yiyumvamo cyane ndetse ngo muri filime yakinnye yakunze iyo yahuriyemo na Kanyombywa izwi nka Kigali sikigoma aho ajya kwiba amandazi bari kumwe.

Fils yaboneyeho kuvuga ko afite umukunzi ufite ibiro 45 ndetse ko ari muto bishoboka ngo ikirenze kuri ibyo nuko iyo bari kumwe mu nzira barimo kujyendana abantu bose babirahira bavuga ko dore ‘ Couple nziza ishimishije’.

Yagize ati” Umukobwa dukundana afite ibiro 45 urumva ko ari muto cyane ugereranyije nuko ngana.”

aha yabwiraga uyu mukobwa bakinanye muri filime ko amukunda cyane ndetse ko azamutembereza

Aha umunyamakuru wa Afrimax Tv dukesha iyi nkuru yamubajije uko babigenza mu gihe cyo gutera akabariro maze Fils aseka avuga ko atabitangaza gusa yemeza ko bafite uburyo bwihariye babikoramo ndetse ngo kandi abakobwa bato ngo bakora umuti [ Aha yemezaga ko amushimisha cyane].

Yasoje avuga ko kuri ubu ari gukora siporo nyinshi kugirango ananuke aho akora siporo zo kujyenda n’amaguru ,guterura ibyuma ,gukora Abudomino kugirango agabanye inda kandi ngo biri kujyenda bigenda neza ,Ikindi ngo agiye gukora filime ye ku giti cye izaba ari uruhererekane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU