Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya ukora kuri Kigali Today yatangije umushinga witwa  ‘Your story’ uzafasha abarokotse Jenocide kuvuga inkuru mpamo ishingiye ku buzima bwabo babayemo nyuma y’imyaka 25 ishize habayeho Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Gentil Gedeon yatangije umushinga yise ‘Your story’uzafasha abarokotse Jenoside kuvuga inkuru mpamo z’ubuzima bw’imyaka 25 ihise

Gentil Gedeon Ntirenganya ni umwe mu banyamakuru nyarwanda bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro cyane mu nkuru zijyanye n’ibyegeranyo ndetse n’ubusesenguzi ku ngingo zitandukanye kuri ubu agiye gushyira hanze ikiswe ‘Your story’ ikubiyemo icyegeranyo mu majwi n’amashusho by’uvugwa, harimo ubuhamya bwa nyiri ubwite, na bimwe mu bimenyetso by’urugendo rw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, biherekejwe n’ijwi ry’ubara inkuru muri Filme. Iyi Filme kandi izaba igaragaza aho uwarokotse amaze kugera yiyubaka nyuma y’imyaka 25 ishize habayeho Jenocide yakorewe abatutsi yanatwaye ubuzima bw’inzira karenganye nyinshi.

Gentil Gedeon avuga ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko abantu benshi bahugiye mu kureba amashusho n’amajwi y’bisakazwa kuri Internet  cyane kuri  YouTube ndetse no kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye mu gihe cyo kwibuka na nyuma yaho, ariko agasanga butagera kure, kuko butabikwa kuri murandasi, hakaba n’ubufatwa ku mashusho ariko budafashwe mu buryo bwa  kinyamwuga.

Yagize ati: “Hari ubuhamya wumva, ukifuza ko bwamara imyaka n’imyaka kuri internet ku buryo n’abana bacu bazaza bagasobanukirwa ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe, ariko ugasanga ubu buhamya butangwa ahantu hamwe kandi bwakagombye kugera henshi hashoboka, cyangwa uwabutanze akajya yongera guhamagarwa ngo abusubiremo. Iyini imwe mu mpamvu natekereje gukora za Filme mbarankuru ku bantu barokotse Jenoside bafite inkuru zihariye, ibigo bya Leta n’ibyigenga, inganda, cyangwa imisozi yabereyeho ubwicanyi.”

Bimwe mubyo ateganya gukora kuri uyu mushinga wo gukusanya amakuru y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi nyuma y’imyaka 25 ishize.

Uyu munyamakuru avuga ko hari n’ubwo wumva ubuhamya  bw’umuntu ukumva hari andi makuru aburaho, kuko utanga ubuhamya yabaga yihisha, bityo ugasanga hari igice cy’ubuhamya abamwumva batabonye.

Kuri iyi ngingo, ngo mu gutegura Filme mbarankuru azajya ahuza ubu buhamya n’andi makuru avugwa kuri uwo musozi cyangwa mu kigo yarokokeyemo, ku buryo abumva banareba iyi nkuru bagira amakuru ahagije ku bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gace runaka.

Kugira ngo ubu buhamya bugere ku mpera z’isi, avuga ko byanaba byiza bugiye mu zindi ndimi n’abatuye hirya no hino bakiyumvira ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho kujya basoma ibitabo byanditswe n’abantu batazi u Rwanda cyangwa batarukunda.

Kuri iyi ngingo Gentil Gedeon yagize ati “Birashoboka ko hari n’ubuhamya tuzajya tugeraho tukabushyira mu cyongereza cyangwa no mu gifaransa, nk’indimi zumvwa n’abantu benshi ku Isi, abatuye amahanga yose bakiyumvira amajwi y’abarokotse Jenoside, kuko hari abantu benshi bayisoma mu bitabo byanditswe n’abatazi u Rwanda birimo n’ibyanditswe n’abashaka kuyipfobya.”

Uyu munyamakuru ngo ibi byose azabinyuza muri kampanyi ye yitwa Gazelle Media Production Ltd isanzwe ifite ubunararibonye mu gutunganya amashusho mu buryo bugezweho aho asaba abantu ku giti cyabo, ibigo bya Leta n’iby’abikorera kuvuga inkuru  z’ibyo banyuzemo mu myaka 25 ishize, kuko ari bumwe mu buryo bwo guhinyuza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ngo ni imwe mu nzira zo kubungabunga amateka u Rwanda rwanyuzemo baharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho ukundi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU