Gisa yavuze ko yatunguwe no kubona umuhanzi Kizito mihigo arimo gucuranga Piano mu rusengero yongera gutungurwa no kubona umuraperi Jay Polly yinjira ashagawe n’abantu barenga ibihumbi 10.

Gisa James wamamaye mu muziki nka Gisa cy’Inganzo, yari amaze gukumburwa mu ijwi rye rihambaye rifite umwihariko ajyanisha n’indirimbo z’urukundo bigahogoza benshi.

Ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite impano ihambaye kandi bishimirwa mu buryo bwihariye n’abakunda umuziki w’umwimerere. Azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Samantha’, ‘Inkombe’, ‘Isengesho’ n’izindi.

Uyu musore wari ufungiye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, si ubwa mbere yari afunzwe kuko yagiye atabwa muri yombi kenshi nyuma akarekurwa ndetse mu 2015 hari igihe yigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco Iwawa.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze bimwe mu bintu byamutunguye akigera muri Gereza ya Mageragere

Yagize ati “ Bwambere nyigera muri Gereza natunguwe no kubona Kizito Mihigo nemeraga ndetse ndi umufana we arimo gucuranga Piano muri Kiriziya nongeye gutungurwa no kubona umunsi Jay Polly aza muri Gereza ashagawe n’imbaga y’abantu barenga ibihumbi 10.”

Aha yaboneyeho kuvuga ko muri gereza ko ari nko mukindi gihugu uba ugezemo kuko uhasanga ubuzima butandukanye nubwo wabagamo ,Akomeza avuga ko abo bantu babanaga mu kigare ubu umutima we utakibashaka kuko ashaka kubana n’inshuti zimufitiye umumaro no kuba hafi y’umuryango.

Gisa yemeza ko yafashwe amaze umunsi umwe atakambiye Imana ayisaba ko yagira uko imugenza akava mu nzira mbi yari arimo yo kunywa ibiyobyabwenge.

Ati “Nshima Imana cyane ko yamfashe ukuboko kuko bajya no kumfunga nari nabiyisabye, ndavuga nti Mana mbabarira uzamvane muri ubu buzima, sinzi inzira uzabicishamo. Hashize umunsi umwe abantu bahita bamfata bansanze no mu nzu, i Nyamirambo, ku buryo utavuga ngo twahuriye no mu muhanda, nahise mvuga nti ni umugambi w’Imana kandi ndabiyishimira ko ndi uyu utandukanye n’uwo nari ndi kera.”

Avuga ko afite ndirimbo 10 yandikiye muri gereza ziri kuri album ye nshya, iriho indirimbo zinyuranye ariko cyane hariho iyitwa ‘Ahazaza hahera ubu’ igaragaza ko ubuzima bwe bwahindutse.

Muri iyi ndirimbo hari nk’aho agira ati “Kuki mukindebera mu ndorerwamo y’ahahise, ese kuki muba inganzwa z’amateka mabi kuri njye, (sinkiri wa wundi wa kera x2), ahazaza hahera ubu […]”

Yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku kuba abantu bamwe bashobora kuba bakimutekerereza mu mateka ye ya kera kandi yarahindutse mushya.

Yasoje avuga ko imbaraga azanye agiye kuzibyazamo umusaruro ungana n’igihe yatakaje .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU