Gisa cy’Inganzo yavuye muri Gereza ya Mageragere nyuma y’igihe kingana n’imyaka ibiri afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 17 Mata 2019 ,nibwo ku mbuga nkoranyamba hakwirakwijwe amashusho agaragaza Gisa cy’Inganzo ari kumwe n’umuhanzi Social Mula ndetse n’umujyanama we bari kumwe n’uyu muhanzi mu imodoka bamucyuye m rugo.

Uyu muhanzi avuye mu gihome nyuma yuko mu mwaka wa 2015 yafunzwe nabwo azira gukoresha ibiyobyabwenge icyo gihe yavuyemo avuga ko agiye kuvivaho burundu gusa siko byagenze kuko mu mwaka wa 2017 yabisubiyemo ndetse aza gufatwa arafungwa.

Kuri ubu yatahanye umugambi wo gukora iyo bwabaga akabyaza impano ye umusaruro dore ko bivugwa ko yabonye abagiye kumufsha nanone mu bikorwa bye by’umuziki.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU