Buri mwaka, kuva ku itariki ya 7 Mata, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda batangira icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 gikurikirwa n’ibindi bikorwa byo Kwibuka mu gihe cy’iminsi ijana.

Kwibuka25: Gutangira icyumweru cyo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda hirya no hino mu Turere

Ni muri urwo rwego ku  cyumweru tariki ya 7 Mata 2019, Abanyarwanda mu Midugudu yose hirya no hino mu Turere twose tw’Igihugu batangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku nsanganyamatsiko igira iti “ Kwibuka Twiyubaka”.

Nubwo ibikorwa byo kwibuka byabereye mu Midugudu ariko, buri Karere kagiye gatoranya Umudugudu umwe watangirijwamo ibikorwa byo Kwibuka hashingiwe ku mateka yawo yihariye.

 Mu Karere ka Rusizi:

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri Paroisse  Cathédrale  ya Cyangugu rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe gushyira indabo ku mva no kunamira abazize Jenoside bashyinguye muri uru rwibutso. Nyuma gahunda zo kwibuka zakomereje muri Stade ya Rusizi ahatangiwe ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hakumvwa n’ubuhamya bw’uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Hanatanzwe kandi ubutumwa bunyuranye bijyanye no kwibuka.

Umushyitsi mukuru  muri iki gikorwa yari Hon Senateri Mushinzimana Apollinaire.

Mu gusoza igikorwa, abitabiriye gahunda zo kwibuka bakurikiye ijambo nyamukuru rya Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame.

Mu Karere ka Gatsibo:

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangirijwe  mu mudugudu w’Akamasine ,Akagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi.

Gahunda yatangijwe no gucana Urumuri rw’Icyizere ku rwibutso rwa Kiziguro no gushyira indabo ku mva mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside bahashyinguye.

Hatanzwe kandi  ikiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ikiganiro ku mateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na burugumesitiri gatete Jean-Baptiste wamamaye kubera uruhare rwe muri Jenoside cyane cyane aho  yafashe Abatutsi benshi bakajyanwa kwicirwa i Byumba, avuga ko ari Inyenzi yafashe.

Hanatangiwe kandi ubutumwa bunyuranye bujyanye no kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Karere ka Rubavu:

Icyumweru cy’icyunamo cyatangirijwe mu Mudugudu wa Marumba, Akagari ka Gihonga, Umurenge wa Busasamana . Iki gikorwa cyabanjirijwe no gucana Urumuri rw’Icyizere ku biro by’Akarere nyuma hakorwa urugendo rwerekeza i Busasamana.  Nyuma yo kugera i Busasamana hakozwe urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu mu gasanteri ka Gasiza rwerekeza kuri Kiliziya ya Busasamana, hatangwa amateka y’urwo rugendo, za Bariyeri zari zihari hanavugwa imwe mu miryango yahaguye.

Nyuma yo gushyira indabo ahantu hatandukanye hagiye hakurwa imibiri ikaba yarajyanywe gushyingurwa mu rwibutso rwa Kanzenze, hasuwe ibice bitandukanye bya Kiliziya ya Busasamana yiciwemo Abatutsi bari bayihungiyemo baturutse hirya no hino bizeye ko bari buhabonere amakiriro. Harokokeye abantu 10 mu Magana y’Abatutsi bari bahahungiye.

Mu Karere ka Nyarugenge:

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byantangirijwe muri Camp Kigali (Kigali Conference and Exhibition Village), aha hakaba hariciwe Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside. Hatanzwe ikiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubundi butumwa butandukanye bujyanye no kwibuka.

Humviswe kandi ubuhamya bwa Canisius Musitari ufite imyaka 70 wagarutse ku ihohoterwa n’iyicarubozo Abatutsi bakorewe kuva mu 1959 kugeza kuri Jenoside yo mu 1994.

Mu Karere ka Nyamagabe:

Gutangiza icyumweru cy’icyunamo byabereye mu Umurenge wa Mbazi, Akagari ka Ngara, Umudugudu wa Gasharu ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mbazi aho umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana.

Mu ijambo rye, Guverineri Gasana yibukije ko amahitamo y’Abanyarwanda ariyo yagaruye ubumwe bwabo, asaba buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu kuyirwanya.

Mu Karere ka Karongi:

Gutangiza icyumweru cy’icyunamo byabereye mu Mudugugudu wa Nyarucyamo, Akagari ka Munanira, Umurenge wa Gitesi. Igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwali Alphonse ari na we wari umushyitsi mukuru,abayobozi b’ingabo na police mu Ntara y’Uburengerazuba n’abandi. Nyuma yo gushyira indabo ku mva rusange zo ku rwibutso rwa Gitesi no kunamira Abatutsi bazize Jenoside bashyinguyemo, hatanzwe ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Humviswe kandi ubuhamya bwa   HARERIMANA Edouard warokokeye Jenoside aha i Gitesi hanatangwa ubutumwa bunyuranye bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Karere ka Kayonza:

Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangirijwe mu Murenge wa Rukara ku rwibutso rwa Rukara.

Igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Rukara mu rwego rwo kunamira ,kwibuka no gusubiza agaciro Abatutsi basaga 8000 bazize jenoside bahashyinguye.

Hatanzwe kandi ikiganiro amateka y’itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi hanumvwa ubuhamya bwa   Emmauel Sebudurugu warokokeye muri Kiliziya ya Karubamba.

Mu Karere ka Rulindo:

Icyumweru cy’icyunamo cyatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga ruri mu Murenge wa Rusiga, Umudugudu wa Gako. Hatanzwe ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanumvwa n’ubuhamya bwa Mutibagirana Vedaste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwe yagarutse ku karengane n’ihohoterwa yagiriwe mu ishuri kuva mu 1973 ubwo yigaga mu masuri abanza. Yanagarutse ku buryo Abatutsi bahezwaga mu mirimo, aho yatsindiye kwiyandikisha mu gisirikare ariko akangirwa kujyayo kuko indangamuntu ye yari yanditsemo ko ari Umututsi, bakamubwira ko atemerewe kujyamo.

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney yihanganishije abarokotse Jenoside anasaba abafite amakuru y’ahajugunywe imirambo y’Abatutsi bishwe muri Jenoside gutanga amakuru kugira ngo bashyingurwe mucyubahiro.

Muri iki gikorwa hanashyinguwe mucyubahiro umubiri umwe wabonetse w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Karere ka Nyanza:

Icyumweru cy’icyunamo cyatangirijwe  ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rwabicuma, mu Mumudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gacu ahatangiwe ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubutumwa butandukanye bijyanye no kwibuka.

Mu Karere ka Huye:

Gutangira icyumweru cy’icyunamo byabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma mu rwego rwo guha agaciro, kwibuka no kunamira Abatutsi bazize Jenoside bahashyinguye.

Nyuma gahunda zo kwibuka zakomereje kuri Stade ya Huye ahatangiwe ikiganiro ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ‘ ubutumwa bunyuranye bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza abayirokotse.

Mu Karere ka Gakenke:

Gutangira icyumweru cy’icyunamo byatangirijwe mu Murenge wa Mugunga, Akagari ka Rwamambe ku mugezi wa Mukungwa aharoshywe Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gushyira indabo mu mazi no gusomerwa amwe mu mazina y’ Abatutsi baroshywe muri Mukungwa, ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwanditseho ayo mazina; gahunda zakomereje ahateganyijwe.

Mu Karere ka Rutsiro:

Gutangiza icyumweru cy’icyunamo byabereye mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Mburamazi, Umudugudu wa Murunda. Hatanzwe ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hanatangwa ubutumwa butandukanye bwo kwibuka Jenoside no guhumuriza abayirokotse.

Mu Karere ka Nyabihu:

Gutangiza icyumweru cy’icyunamo byabereye ku Buvumo bwa Nyaruhonga, mu kagari ka Kanyove, Umurenge wa Mukamira. Ubu Buvumo bukaba bwararoshywemo Abatutsi benshi bakurwaga muri Ruhengeri no mu bigo bya gisirikare bya Mukamira na Bigogwe mbere ya Jenoside no mugihe cyayo.

Nyuma y’ikiganiro humviswe ubuhamya bwa Mwunvaneza warokokeye Jenoside muri kari gace, akaba yasabye ko kuri ubu Buvumo hakubakwa ikimenyetso cya Jenoside kuko haroshywemo Abatutsi bataramenyekana umubare kuva mu 1991 kugeza mu 1994.

Ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro:

Gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye muri ExpoGround i Gikondo ahahuriye Abaturage b’Umurenge wa Gatenga n’uwa Gikondo. Bahawe ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma bakurikirana ijambo nyamukuru ryavuzwe na Perezida wa Repubulika.

Ku Rwego rw’Akarere ka Musanze:

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe no cucana Urumuri rw’Icyizere no gushyira indabo kuri kimenyetso cya Jenoside  cyubatswe imbere y’ahahoze urukiko rw’ubujurire, aha hakaba hariciwe  imbaga y’Abatutsi babeshywako bahahungishirijwe bakuwe mu cyahoze ari Superefegitura Busengo muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Uretse muri utu Turere, twavuzwe haruguru, no mu midugudu yose y’Igihugu Abaturage bagize ibiganiro bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 25Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanakurikirwa ijambo nyamukuru Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavugiye muri Kigali Convention Center.

Nyuma ya saa sita, urugendo rwo kwibuka ndetse n’umugoroba wo kwibuka byakozwe mu bice bitandukanye by’igIhugu aho mu Mujyi wa Kigali Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame   n’abandi banyacyubahiro batandukanye bifatanyije n’urubyiruko mu rugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaroo cy’Inteko ishinga Amategeko ku Kimihurura rwerekeza kuri Stade Amahoro.

Src: CNLG

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU