Mu mashusho yacaracaye kuri Instagram, Harmonize yateye ivi asaba umukunzi we Sarah ko yazamubera umugore undi nawe arabimwemerera.

Harmonize agiye gukora ubukwe n’umukobwa wamutwaye umutima

Mu mashusho yacaracaye kuri Instagram, yagaragaje umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize apfukanye hasi,asaba Sarah ko yazamubera umugore nyuma y’igihe bamaze bakundana.

Rajab Abdul Kahali yakundanye na Sarah nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa filime Jackline Wolper byavuzwe ko bacanaga inyuma.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania bimaze iminsi bivuga ko Rajab Abdul Kahali yakunze Sarah akuruwe n’amafaranga menshi afite ndetse ngo uyu mukobwa afite imigabane muri Wasafi TV yashinzwe na Diamond Platnumz.

Harmonize ni umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye ndetse bakunzwe cyane muri Tanzania, wazamuwe na kabuhariwe Diamond we na mugenzi we Rayvanny na Mbosso.

REBA AMAFOTO:

Harmonize agiye gukora ubukwe n’umukobwa wamutwaye umutima

Rajab Abdul Kahali agiye gukora ubukwe n’umukobwa wamutwaye umutima

Harmonize agiye gukora ubukwe n’umukobwa wamutwaye umutima

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU