Amakuru yatangiye kumenyekana y’ibihe bya nyuma by’indege ya kompanyi ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka mu byumweru bitatu bishize igahitana abatari bacye.

Hatangiye kumenyekana amakuru y’ibihe bya nyuma by’indege ya kompanyi ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka igahitana abantu 157

Uburyo bubuza indege guhagarara hamwe bw’iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max, buvugwa ko ari bwo bwabaye intandaro y’iyo mpanuka yaguyemo abantu 157 bose bari bayirimo.

Iyo ndege yari imaze amezi ane gusa ikora, yavaga mu murwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya.


Nyuma gato yaho iyo ndege ihagurukiye, igeze ku butumburuke bwa metero 137 hejuru y’ubutaka, izuru ryayo ryatangiye kureba hasi, mbere yuko icyuma cy’itumanaho hagati yabo gipfa.

Hatangiye kumenyekana amakuru y’ibihe bya nyuma by’indege ya kompanyi ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka igahitana abantu 157

Iyo ndege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka imaze iminota itandatu gusa ihagurutse.

Ikinyamakuru The Wall Street Journal, kivuga ko cyavuganye n’abantu bakurikiranira bya hafi iperereza rigikomeje ku cyateye iyo mpanuka, gitangaza ko amakuru gifite “atanga ishusho y’ihagarara rikomeye cyane ryahise rirenga abari batwaye iyo ndege.”

Muri iki cyumweru, amakuru yahosotse mbere y’igihe ajyanye n’iperereza rikomeje ku cyateye iyo mpanuka avuye muri Ethiopia no muri Amerika, avuga ko uburyo bwikoresha burinda indege guhagarara bwakoze mu gihe iyo mpanuka yabaga.

Hatangiye kumenyekana amakuru y’ibihe bya nyuma by’indege ya kompanyi ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka igahitana abantu 157

Ubuyobozi bwa kompanyi ya Ethiopian Airlines n’abakora iperereza banze kugira icyo bavuga kuri ayo makuru yasohotse mbere y’igihe.

Abakora iperereza bavuga ko bataramenya icyateje iyo mpanuka, ariko biteganyijwe ko abategetsi ba Ethiopia batangaza icyegeranyo cy’ibanze mu minsi iri imbere.

Impungenge ku mutekano wo kugenda mu ndege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max zatumye indege zo muri ubu bwoko zihagarikwa gukora ku isi.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU