Umuhanzi G-Bruce yatangaje ko adashobora gukora ibikorwa by’ubutinganyi n’abandi bahungu bagenzi be ,ibi bije nyuma yaho hasakajwe hanze ifoto ivuga ko yatandukanye n’umusore mugenzi we Dj Marnaud uvugwaho ubutinganyi.

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga zirimo Whatts Apps hasakajwe hanze ifoto igaragza Mfuranzima G-Bruce yanditseho ko atingana na mugenzi we Dj Marnaud.

Mu kiganiro yagiranye n’Ityazo yavuze ko yatunguwe cyane no kumva ayo makuru ndetse kurundi ruhande biranamusetsa cyane kubera uburyo bavugaga ko ari umu [ Ex] we ndetse ko bigeze gutandukanana bakaza gutandukana nkaho ari umukobwa batandukanye.

G-Bruce ushinjwa gutingana na Dj Marnaud

G Bruce yagize ati” Ibaze Nkubu ndi gukoma umuhini kuri Dj Marnaud byaba ari ibintu bikaze”

Yakomeje avuga ko ibyo bintu bitabaho ndetse ko bitashoboka ko aryamana n’umugabo mugenzi we.

Abajijwe niba ubusanzwe aziranye na Dj Marnaud yasubije ko bataziranye gusa ko icyo amuziho ari umusore uzi ibijyanye no gushabika [ Business Man] mu bikorwa by’umuziki hano mu Rwanda ndetse no kuvanga umuziki mu bitaramo bitandukanye.

Aya makuru aje nyuma yuko Uyu musore Marnaud higeze gucicikana hanze ifoto igaragaza yambaye nk’abakobwa aho iyo foto yavugishije benshi nyuma itangazamakuru ryaje kuganira nawe avuga ko atari umutinganyi ndetse aboneraho kuvuga ko akururwa n’abakobwa bafite ikibuno kinini.

G Bruce Yasoje asaba abantu bose ko amakuru babonye atariyo ndetse ko adashobora gukora ibyo bikorwa ndetse ahamya ko abantu bakoze icyo gikorwa bari bafite icyo bagambiriye we atazi aho yahise abatura indirimbo ye yise Karyamyenda ababwira ko bamusubiza icyubahiro cye bamutesheje bavuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina.

 

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU