Mu Bushinwa hari kubera inama ku nshuro yayo ya kabiri yitabiriwe n’ibihugu bisaga 150 biturutse ku migabane yose y’isi irimo kwiga ku buryo yakorohereza ubuhahirane hagati yabyo, izabamo kandi na Guterres uyobora umuryango w’abibumbye [United Nations].

Nk’uko bisobanurwa na Wang Botao, umunyamakuru wa televiziyo yo mu Bushinwa CGTN ishami ry’igifaransa, iyi nama iri mu cyerekezo cya Perezida Xi Jinping cyo gukora inzira ku butaka, munsi y’ubutaka, mu mazi no mu kirere. Ibi kandi byunganirwa n’ibikorwa byo gukwirakwiza mashanyarazi ndetse no guharanira ko itumanaho ryaba inkingi ya mwamba y’ubucuruzi ku isi.

Guhuza ibikorwaremezo

Kuva mu mwaka wa 2013, Perezida Xi Jinping yatangije umushinga witwa « Initiative Ceinture et routes » ukora ku bihugu bya Asia, Africa, n’Uburayi. Ni umushinga wo kubaka imihanda y’ubucuruzi (des liaisons commerciales) hirya no hino ku isi mu rwego koroshya ubuhahirane hagati y’abatuye isi.

Botao avuga ko Perezida Jinping yatanze umurongo ngenderwaho muri iyi nama, ariwo « guhuza ibikorwa remezo ». Muri uyu mwaka, Jinping atangije ikindi cyiciro cyibanda cyane ku birebana no guhuza ibikorwaremezo, iby’ingufu z’amashanyarazi, itumanaho n’ibindi.

Muri ibyo bikorwa remezo harimo imihanda yo ku butaka, imihanda inyura mu butaka ya Gari ya moshi, ibyambu, ibibuga by’indege ndetse n’amato yambukiranya imigabane. Ibi ngo bimaze gutanga umusaruro ntagereranywa, nk’uko umunyamakuru Botao agiye kubiva imuzingo.

 Muri ibyo bikorwaremezo twavugamo nka :

Icyambu cya Gwadar muri Pakistan,

Icyambu cya Hambantota muri Sri-Lanka,

Inzira ya Gari ya moshi ihuza Mombasa na Nayirobi muri Kenya,

Inzira ya Gari ya moshi ihuza Ubushinwa na Laos.

Ibyambu by’ubushinwa kandi bifitanye imikoranire n’ibindi bisaga 600, bihereye mu bihugu n’uturere 200 ku isi.

Ibi nibyo bigira Ubushinwa igihugu cy’igihanganye mu guhuza inzira zo mu mazi.

Mu kogoga ikirere kandi naho Ubushinwa ntibwatanzwe, kuko bumaze gusinyana amasezerano n’ibihugu bisaga 62 ku isi ; ku bijyanye n’ubwikorezi bukorerwa hejuru y’ibicu.

Muri ibyo bihugu kandi, Ubushinwa bwohereza indege mu birenze 45, ku buryo inzira 403 ubu zihuza Ubushinwa n’ibyo bihugu.

Mu mwaka wa 2018 wonyine, amakontineri asaga 3600 yoherejwe hanze y’Ubushinwa, harimo n’ibihugu 15 by’i Burayi. Aya mato yageze mu mijyi isaga 50 ku isi.

Uku guhuza ibikorwa remezo ku isi byazahuye ubukungu bw’isi ku buryo bufatika, cyane ko bwari bumaze iminsi itari mike bwarasinzikaye .

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU