Mu birori byo gutanga ibihembo muri Salax Awards 7 abashinzwe gutegura iki gikorwa banenzwe cyane kubera uburyo batanzemo amafaranga bitewe nibyo bari bemereye abahanzi ndetse bakubitiraho no gukerereza igitaramo baza kugawa nanone bitewe n’uburyo  bahayemo abahanzi ibyicaro.

Gutanga amafaranga y’igiharwe :

Ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru AHUPA ifite mu nshyingano zayo igikorwa cyo gutegura Salax Awards yari yavuze ko umuhanzi uzava mu majonjora azajya ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100,000Frw,aha byarakozwe gusa bikorwa mu gihe kirambiranye ,mu gihe bari bavuze ko umuhanzi uzegukana igihembo azahembwa miliyoni 1,000,000Frw ,siko byagenze bamwe mu bahanzi batunguwe no kubona babahaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700,000Frw.

Gukereza igitaramo:

Abantu bari babihiwe cyane banacyeka ko igitaramo kitakibaye

Igitaramo cyagombaga gutangira ahagana saa 6 zirengaho iminota cyatangiye saa 10:20 aho umuvanzi w’umuziki Dj Irah yageze ku rubyiniro atangira gucuranga indirimbo zikunzwe mu buryo bwo gushyushya abahanzi , ibi byanenzwe na benshi kuko bamwe bari batangiye gucika intege ko iki gitaramo kitakibaye ahubwo ko cyasubitswe.

Kwicaza abahanzi mu buryo butandukanye:

The Mane bari bicaye ku meza y’abantu 8
Abandi bari bicaranye n’abafana babo

Mu buryo bwo kwicaza abahanzi hajemo ubusumbane aho nk’itsinda rya The Mane Label ryahawe ameza y’manini yo kwicaraho mu gihe abandi bahanzi bo bari bicaye mu ntebe zisanzwe bari kumwe n’inshuti ndetse n’abafana babo bari baje kubashyigikira muriki gikorwa cyo gutanga ibihembo ku bahanzi bitwaye neza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU