Yasipi yasabye urubyiruko kwiga amateka yaranze u Rwanda rukayasobanukirwa mu rwego rwo kwirinda kuyabwirwa ntabatarayabonye.

Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019  ,yasabye urubyiruko kwiga amateka ndetse bakayasobanukirwa kugirango bazaharanire guhamya ibyo bigishijwe mu kimbo cyo kubibwirwa ntabatarabibonye.

Ibi bije nyuma yaho atangije umushinga yise Casmir Foundation ufite intego yo gufasha urubyiruko kumenya indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse no gufasha urubyiruko gutinyuka umurimo ashingiye ku buhamya bw’urundi rubyiruko rwatinyutse rukinjira mu murimo bakiteza imbere.

Mu bikorwa bitandukanye Casmir yakoze harimo nko kuba yarasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali aho yari kumwe n’igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda Uwase Sangwa Odile aho bashyize indabo ku nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi ndetse banafata umwanya wo kwibuka ndetse no gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma yo gusbanurirwa amateka yaranze Jenoside yasabye urubyiruko kwiga amateka rukayasobanukirwa.

Yagize ati “Amateka yacu tarapfobejwe ,aragorekwa,arasuzugurwa ,ariko twe rubyiruko ,nitwe bo kuyiga tukayasobanukirwa ,tutazayabwirwa ,ntabatarayabonye .“

Yasoje asaba arubyiruko kwirinda ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU