Imodoka y’Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi itatu yaraheze mu Butantsinda bwa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yagaruwe i Kigali ikururwa n’imodoka zizwi nka ’Breakdown’

Imodoka ya Rayon Sports imaze iminsi yaraheze i Nyanza yagaruwe i Kigali ikuruwe na Breakdown

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe nibwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yapfiriye mu muhanda Kigali – Huye igeze ahitwa mu Butantsinda, igiye kumurikirwa abafana bayo bakomoka i Nyanza.

Taliki ya 29 Werurwe nibwo inkuru yabaye kimomo ko imodoka ya Rayon yo mu bwoko bwa Foton AUV yapfiriye mu muhanda ubwo yerekezaga I Nyanza kwerekwa abafana babo.

Amakuru atugeraho aravuga ko muri iyi minsi iyi modoka imaze ku muhanda  mu Butantsinda bwa Kigoma bazanye abakinishi batandukanye ngo barebe ikibazo kiyi modoka gusa ngo byabaye iby’ubusa niko gufata umwanzuro wo kuyigarura I Kigali.

Nyuma yiki kibazo kiyi modoka biravugwa ko kandi Polisi yahamagaye ubuyobozi bwa Rayon Sports ibusaba gushaka uko iyi modoka ikurwa ku muhanda, bitaba ibyo ikayihikurira bukazishyura ibyatanzwe kuri icyo gikorwa n’amande.

Abayobozi ba Rayon Sports bahise bumvikana na Sosiyete ya Akagera Motors yayibagurishije, bohereza imodoka iyigarura i Kigali mu gihe hagishakwa uko ikorwa aho ku mugoroba wo kuri wa kabiri aribwo iyi modoka yageze I Kigali.

REBA AMAFOTO UBWO YARIHETSWE IZANYWE i KIGALI:

Imodoka ya Rayon Sports imaze iminsi yaraheze i Nyanza yagaruwe i Kigali ikuruwe na Breakdown

Imodoka ya Rayon Sports imaze iminsi yaraheze i Nyanza yagaruwe i Kigali ikuruwe na Breakdown

imaze iminsi yaraheze i Nyanza yagaruwe i Kigali ikuruwe na Breakdown

Yarimaze kugezwa i Kigali mu Akagera Business Group

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU