• Marchal Ujeku nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Bikongole yahuriyemo n’umuraperi Jay Polly yavuze ko iyi ndirimbo yongeye kuzamura izina rye hirya no hino muri Afurika bamubwira ko ari nziza.

Mu buzima busanzwe Marchal  Ujeku niwe  muhanzi rukumbi wigaragaje ku kirwa cya Nkombo  ,ni we uhanga mu rurimi rw’  ‘Amahavu’, ubusanzwerwumvwa n’abatuye ku Nkombo gusa aho afite intego yo kuzamura izina rya Nkombo aho akomoka kugera ku isi hose.

Umuhanzi Ujekuvuka Emmanuel [Marchal Ujeku] w’imyaka 26 y’amavuko kuri ubu ukora injyana yihariye ugereranyije n’abandi bahanzi yashyize hanze indirimbo yahuriyemo n’umuhanzi Jay Polly nyuma yuko amashusho y’indirimbo ya mbere abanje kubura bagafata umwanzuro wo gufata andi.

Yavuze ko aya mashusho yibwe ubwo yari abitswe n’uwafashe amashusho uzwi nka Producer Fayzo ubwo yaterwaga n’abajura bakamutwara imashini ndetse n’ububiko bw’amashusho [External] yakoreshaga.

Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka aribwo yabashije kubona umuntu waguze ubu bubiko bwariho aya mashusho ariko basanga yaramaze gusiba buri kimwe cyose. Bongera gushaka undi ubafasha kugarura amashusho gusa biba iby’ubusa niko gukoresha ayabonetse mu rwego rwo kutabura byose.

Bitewe n’ibizazane yanyuzemo byose ngo kuri ubu abantu batuye mu bice bitandukanye bya Afurika bamubwiye ko ifite amashusho meza ndetse ko afite injyana ndetse n’ururimi ruryoheye buri umwe urwumva.

Ngo ibi bimwongerera imbaraga nyinshi bigatuma agomba gukomeza gukora kugera igihe azamuye izina ry’agace k’iwabo ku Inkombo kakamenyekana no muri Afurika yose.

Yagize ati “ Kumbwira ko indirimbo zanjye bazakiriye neza binyongerera imbaraga bigatuma menya ko mu muziki wanjye hari abanshyigikiye ndetse bifuza ko ‘Nkombo Style’ itera imbere no ku isi hose.”

Yasoje ashimira byimazeyo abafana b’umuziki we ndetse n’Itangazamakuru muri rusange rikomeje kumushyigikira mu bikorwa by’umuziki ndetse nawe abizeza ko atazigera abicisha irungu ndetse ko abateganyirije n’izindi ndirimbo nyinshi nziza ziri gukorerwa muri Culture Empire.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIKONGORE’:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU