Ubuyobozi bwa KIAC LAB ibinyujije mu mushinga witwa “Iwacu Management System” batangaje ko bagiye gutanga amahugurwa n’akazi ku bantu bose babyifuza mu gihe bujuje ibisabwa aho biteganyijwe ko bazatangira guhugura abantu kuva taliki ya 03/05/2019, ku ikoranabuhanga rya  IMS  buri wese akazahugurirwa kuri center imwegereye.

Amahugurwa azibanda ku  bintu bikurikira

1.Imikorere n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga Iwacu Management System:

  • Amashuri
  • Amavuriro
  • Insengero
  • Amakoperative
  • Ibigo by’ubucuruzi
  • Ama Hoteli n’ibindi bigo

Umuntu wifuza guhabwa amahugurwa agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba yarize amashuri yisumbuye cyangwa Kaminuza
  • Kuba afite ubumenyi kuri Mudasobwa [Ms Office Skills]
  • Kuba ashobora kwishyura 30.000frw kuri konte 00257-06959898-13 iherereye muri Bank ya Kigali (BK)
  • Kuba agira umurava n’ubunyangamugayo

Biteganyijwe ko buri muntu wese wifuza guhugurwa azegerezwa iyi serivise aho atuye.

Umujyi wa Kigali ni kuri  -Front Line

Amajyepfo –Huye -Karibu Peace Center

Amajyaruguru-Musanze Town –Auberge

Iburasirazuba –Kayonza- 5/5

Iburengerazuba – Ruvavu- Sawa Sawa

Ku bindi bosobanuro ushobora kureba ku itangazo riri hasi cyangwa ukabahamagara kuri Telefone yabo njyendanwa ariyo 0783205698 cyangwa 0736168840.

REBA ITANGAZO RYASHYIZWE HANZE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU