Kigali film and Television School  ni ishuri rimaze kumenyekana hano mu Rwanda mu gutanga amasomo y’ubumenyangiro harimo Filmmaking and Television production Photography and Graphic design, Music Audio Production , Acting for film and Television Cartooning and visual effects . Kuri ubu iri shuri ryongeye gutanga amahirwe ku banyeshuri bifuza kwiga ayo masomo yose aho ryatanze scholarship mu masomo yo gukora filime, gufotora kinyamwuga , gukora umuziki ndetse n’ibindi bijyanye n’imyuga. Nkuko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Kigali film and Television School ubu iki ni icyiciro cya Kabiri muri uyu mwaka wa 2019 bukaba busaba urubyiruko rwujuje ibisabwa rwakohereza ibi bikurikira ku buyobozi bwa KFTV rukibonera amahirwe yo kwiga Imyunga bunarumenyesha ko nyuma y’amasomo ikigo kibafasha kubona Imirimo mu bigo bitandukanye bikora ibijyanye nibyo baba bize . Dore uko gahunda y’ amasomo akurikira; “Filmmaking and Television production Photography and Graphic design Music Audio Production , Acting for film and Television , Cartooning and visual effects ,Aya masomo yose aboneka Ku manywa Nimugoroba no muri Week end 1.Ibaruwa yandikiwe umuyobozi w’ishuri isaba scholarship irimo icyo yifuza kwiga 2.Photocopie ya diplome cyangwa certificate y’amashuri atandatu yisumbuye cyangwa kaminuza 3.Kuba azi icyongereza 4.kuba yiteguye gutangira kwiga igihe cyose yaba yemerewe kwiga . 5.Photocopy y’indangamuntu. Buri wese wujuje ibi ibisabwa yakuzuza umwirondoro we kuri form iri hasi, cyangwa agasura webiste y’ikigo http://kigalifilmschool.com/ no kubizana ku biro bikuru byiri shuri biherereye mu mujyi wa Kigali rwagati (Carfree zone) hafi na KCB.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU