Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Mata, Kiliziya Gatulika yandikiye Abanyarwanda ibasaba imbabazi ku bw’ubusabe yatanze mu gihe cy’icyunamo bugakomeretsa benshi.

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Myr Filipo Rukamba yafunguye igira iti:

“Muri iyi minsi Abepiskopi Gatolika twandikiye abakirisitu tubashishikariza gukomeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gusaba imbabazi no kuzitanga mu rwego rwo kwibuka twiyubaka. Muri iyo baruwa hari ibyakomerekeje abantu cyane cyane ibirebana n’ibyo twasabiye abashaje cyane n’abarwaye cyane bari mu munyururu bafungiwe icyaha cya Jenoside. ”

Bakomeje bavuga ko bababajwe n’uko byakomerekeje abantu cyane bitewe n’igihe babivugiye. Bongeraho ko atari byo bari bagamije, banaboneraho gusaba imbabazi ku kuba barabitangaje mu gihe k’icyunamo.

Mu musozo w’ibaruwa uvuga ko bakomeje gufata mu mugongo abacitse ku icumu n’umuryango nyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 25.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU