Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Whatts Apps na Instagram hagaragaye amashusho y’Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Kimenyi Yves agaragaza ubwambure bwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 15 Mata 2019 , nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakajwe amashusho ya Kimenyi Yves yambaye ubusa bivugwa ko aya mashusho yashyizwe hanze n’umuntu w’inshuti ye baganiraga ku mbuga zikoresha uburyo bwa [Live Video] nyuma akamutamaza akayashyira hanze.

Aya mashusho adasanzwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru yasohotse mu gihe habura iminsi itanu gusa ngo Kimenyi Yves n’ikipe ye APR FC bahangane na mukeba w’ibihe byose Rayon Sports bahanganye ku rugamba rw’igikombe cya Shampiyona.

Biravugwa ko Kimenyi Yves yifashe aya mashusho mu gihe yavuganaga n’inshuti ye utamenyekanye  ikaba ariyo iyasakaza hanze aya mashusho.

Kugera magingo aya Kimenyi ntacyo aravuga kuri aya mashusho yashyizwe hanze.

REBA AMWE MU MASHUSHO YASHYIZWE HANZE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU