Muri iki gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse no muyindi minsi yose birakwiye kwirinda gukoresha imvugo zidakwiye zibonetse zose zikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa zigapfobya Jenoside yakorewe abatutsi kuko hari inyito zabugenewe zikwiye gukoreshwa.

Imvugo zidakwiye gukoreshwa kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Ntibavuga (imvugo zidakwiye):

  1. Intambara yo mu 1994
  2. Intambara ya Jenoside
  3. Itsembabatutsi
  4. Itsembatsemba
  5. Itsembabwoko
  6. Itsembabwoko n’itsembatsemba
  7. Ubwicanyi bwo mu 1994 cyangwa Isubiranamo ry’amoko
  8. Jenoside y’Abatutsi
  9. Jenoside yo mu Rwanda
  10. Amahano yabaye mu Rwanda
  11. Ibyabaye mu 1994.

Nk’uko twabivuze haruguru ntibakoresha izi mvugo (imvugo zidakwiye) kuri Jenoside ahubwo Bavuga, “Jenoside yakorewe Abatutsi”

  1. Ntibavuga Amagufa cyangwa Ibisigazwa by’abazize Jenoside, bavuga Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

  2. Ntibavuga kubika neza ibimenyetso by’abazize Jenoside, bavuga Kubungabunga ibimenyetso by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

  3. Ntibavuga gushyingura ibisigazwa, bavuga gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

  4. Ntibavuga Amarimbi y’abazize Jenoside, bavuga Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

  5. Ntibavuga Abacikacumu, bavuga Abacitse ku icumu cyangwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

  6. Ntibavuga Ingengasi ya Jenoside, bavuga Ingengabitekerezo rya Jenoside.

  7. Ntibavuga guhamba abazize Jenoside, bavuga gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Insanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri uyu mwaka wa 2019, iragira iti “Twibuke Tuniyubaka.” (‘Kwibuka Twiyubaka‘)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU