Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira muri Ngoma Francis Bushayijayavuze ko inzego z’umutekano zafashe abantu 25 barimo bareba imikino ya 1/4 k’irushanwa rya UEFA Champions League ahagana saa tanu mu ijoro ryakeye. 

Kwibuka 25 : Ngoma abantu 25 bafashwe barimo kureba UEFA Champions League

Ubuyobozi buvuga ko bishe amabwiriza agenga imyitwarire mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yo kubaganiriza bakababwira akamaro ko kwifatanya n’abandi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi babarekuye.


Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru y’uko bariya bantu barimo bareba umupira kandi basakuza bayahawe n’ababonye binjira ariko ntibasohoke.

Yagize ati  “Abaturage babonaga abantu binjira ahantu mu kumba ariko ntibasohokemo kandi ari benshi baza kubitubwira dufatanyije na Police, DASSO n’ingabo turaza turabafata kuko bishe amabwiriza yo Kwibuka.”

Mu masaha ya kare muri iki gitondo, baganirijwe ku byerekeye icyunamo nyuma barabarekura, Nyiri urugo bafatiwemo witwa William Mutabazi ngo we yahise yiruka baramubura.

Abafashwe umukuru muri bo afite imyaka 42, na ho umuto muri bo afite 18 y’amavuko.

Bushayija anenga bariya bantu bahisemo kureba umupira ari benshi, bagasakuza, bagaragaza ibyishimo mu gihe Abanyarwanda bari mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngo ikibabaje ni uko abenshi mu bafashwe bareba umupira wa UEFA Champions League bakiri urubyiruko kandi ari rwo mizero y’u Rwanda.

Yasabye abaturage kumva ko ibihe Abanyarwanda barimo byihariye, abishima batagomba kurengera ngo babigaragaze ku karubanda.

Bushayija kandi asaba ababyeyi gukomeza guha abana babo uburere bakabaganiriza ku mateka ya mbere, mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo kugira ngo bumve aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze n’akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru avuga ko ibikoresho bakoreshaga bareba umupira na byo byafashwe. Ibyo bikoresho ngo ni projector, radio n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU