Umuraperi Mallizo yatangaje ko mu rugendo rw’umuziki we yahuye na byinshi bimunaniza birimo amikoro macye ndetse no gucibwa intege n’umuryango we aho bumvaga ko adashobora gukora umuziki ngo abifatanye n’amashuri gusa ngo kuri ubu bamaze kubona ko abishoboye.

Umuhanzi Bananimana Kwibuka Destin Marius uzwi muri muzika nka Mallizo ni umuhanzi ukiri muto wavutse mu mwaka wa 2003 ukora injyana ya Hip Hop yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Aransajije n’Akarabo aherutse gukorana n’umuraperi Mukadaff aho kuri ubu afite izindi ndirimbo zigiye kujya hanze mu gihe cya vuba.

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yadutangarije ko mu rugendo rwe rwa muzika yahuye n’imbogamizi nyinshi zashatse kumushyira hasi gusa ngo kubera imbaraga n’ubushake yari afite bwo gukora umuziki bwatumye ashikama yemera guhangana n’abantu batandukanye bamucaga intege.

Mu bantu bamucaga intege bwa mbere harimo ababyeyi be bifuzaga ko yareka umuziki akabanza akajya kwiga ndetse n’abafana be bamubwiraga ko adashobora kubikora byombi gusa ngo ibi byose yarabyirengagije ahitamo inzira iboneye yo kubikora byombi kugera ubwo nabo babonye ko afite umuhate wo kubikora byombi ndetse hakiyongeraho n’impano yo kuririmba batangira kumushyigikira.

Mallizo akomeza avuga ko nyuma yo kumuca intege hari n’abakomezaga kumushyigikira nawe bigatuma adaheranwa n’agahinde ngo yumve ko umuzi yawuhagarika .Kugera ubu ngo ashimishwa n’abafana be bakomeje kumutera imbaraga ndetse agashimira n’umuntu wamugiriye ikizere akamubonamo impano aho ngo bashobora no gusinyana amasezerano akamufasha nk’umujyanama mukuru we.

Yasoje ashimira abafana be bose ndetse n’abandi bakunda Hip Hop nyarwanda n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ryose abizeza ko nibaramuka bakomeje kumushyigikira nawe azabagezaho byinshi byiza  bityo bigatuma n’umuziki wo mu Rwanda utera imbere no hanze y’umupaka w’u Rwanda bakawumenya.

UMVA ZIMWE MU NDIRIMBO AMAZE GUSHYIRA HANZE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU