Ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwamaze gufata umwanzuro ukomeye wo kugurisha abakinnyi babiri bakomeye kugirango bazashobore kwiyubaka umwaka utaha.

Manchester United yiyemeje kugurisha abakinnyi babiri bakomeye igenderaho

Paul Pogba wasabye kwigendera na rutahizamu Romelu Lukaku wavuye mu ikipe ya Everton aguzwe akayabo ka miliyoni 75 z’amapawundi bari mu bagiye kugurishwa.

Impamvu ikomeye Manchester United yifuza kugurisha abakinnyi ni uko ishaka gukusanya akayabo ka miliyoni 200 z’amapawundi kugira ngo bayahe umutoza wabo mushya Ole Gunnar Solskjaer yubake ikipe ikomeye mu mwaka w’imikino utaha.

Manchester United itegereje ko Real Madrid itanga icyifuzo ko ishaka Pogba bagahita bamurekura ndetse bategereje ko Juventus ishyira ku meza amafaranga bakayiha rutahizamu Romelu Lukaku.

Manchester United yiyemeje kugurisha abakinnyi babiri bakomeye igenderaho
Rutahizamu Romelu Lukaku ugiye kugurishwa

Pogba yagaragaje imyitwarire mibi mu mwaka ushize irimo gushyamirana n’umutoza Jose Mourinho,byatumye ubuyobozi bwa Manchester United bwifuza kumurekura cyane ko yifuza kugenda.

Manchester United yiyemeje kugurisha abakinnyi babiri bakomeye igenderaho
Paul Pogba agiye kugurishwa na Manchester United

Ikipe ya Manchester United irifuza ko Real Madrid yishyura miliyoni 120 kuri Paul Pogba uherutse gusaba ko yakwigendera ndetse ngo irifuza ko amakipe yo mu Butaliyani ariyo Inter Milan na Juventus.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU