Mico The Best yihanganishije abantu babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi abasaba gukomera anasaba urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gihe mu Rwanda ndetse no ku isi hose barimo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ,bamwe mu bahanzi bagize ubutumwa bagenera bamwe mu barokotse Jenoside yatwaye ubuzima bw’abantu barenga miliyoni.

Mu butumwa Mico The Best yashyize kuri konte ye ya Instagram yafashe mu mugongo imiryango yabuze ababo muri Jenoside abasaba gukomera ndetse abizeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati” Twibuke twiyubaka. Amateka y’icuraburindi u Rwanda rwaciyemo aratureba, ni ahacu ngo twese dusenyere umugozi umwe turwanya ingengabitekerezo ya genocide n’imizi yayo twubake u Rwanda rushya. Ni mukomere kd mukomezanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU