Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 26 Mata 2019 ,umuraperi Mukadaff  afatanyije na mugenzi we Mc Tino barasusurutsa abakunzi babo mu kabyiniro ka Golden Park i Gikondo kuri Merezi ya Kabiri.

Uko iminsi igenda ishira niko mu Rwanda hagenda haba ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo guhuza abahanzi n’abafana babo mu buryo bworoshye ,kuri uyu wa Gatanu mu kabyiniro ka Golden Park gaherereye i Gikondo kanazwiho gutegura ibitaramo bitandukanye babazaniye umuraperi Mukadaff ndetse na Mc Tino uzwiho kugira urwenya rwinshi.

Biteganyijwe ko kuva ku isaha ya saa 7:00 z’umugoroba aribwo imiryango izaba yuguruwe, abantu bose bazaba binjira bifatira icyo kunywa babasha ndetse n’ibyicaro byiza kugirango baze kwihera ijisho abahanzi bakunda ndetse banishimane nabo.

Mu rwego rwo kutagira uzacikanwa n’iki gitaramo biteganyijwe ko Kwinjira ari UBUNTU kugirango hatazagira ugira urwitwazo ko bashyizeho amafaranga yo kwinjira bikamubera imbogamizi.

Twakwibutsa ko Mukadaff yakunzwe mu ndirimbo zirimo , Crazy Remix ,Igikapu ,Fake Friends,Mechant mu gihe Mc Tino we yakunzwe mu zirimo ,Umurima ,My Time , Mula , aho kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa ‘Give me your love’ yiteguye no kuyiririmbira abafana be bose bazasohocyera muri Golden Park.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU