Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda zatangaje ko zamaze kubohoza mukerarugendo Kimberly Sue Endicott w’imyaka 56, ukomoka muri US,  hamwe n’umushoferi we, Jean-Paul Mirenge, bashimutiwe muri pariki yitiriwe Queen Elizabeth kuwa kabiri w’icyumweru gishize.

Mukerarugendo w’Umunyamerika n’umushoferi we bashimutiwe muri Uganda bamaze kubohozwa

Uyu mugore w’umukerarugendo Kimberly n’umukozi w’ikigo gishinzwe ubukerarugendo cya Uganda wari umutwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Van,bashimutiwe muri iyi pariki iri hafi y’umupaka wa Uganda na Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Aba ba rushimusi bakimara gushimuta aba bantu bombi,bandikiye Leta ya Uganda bifashishije telefoni z’aba bantu bashimuse, ko bifuza akayabo k’ibihumbi 500 by’amadolari nk’inshungu kugira ngo babarekure.

Abagabo bane bitwaje imbunda nibo bashimuse mukerarugendo Kimberly Sue Endicott na Mirenge gusa kuri iki Cyumweru nibwo byavuzwe ko aba bombi babonetse ndetse bafite amagara mazima.

Ntibiramenyekana neza niba Leta ya Uganda yaremeye gutanga aka kayabo kugira ngo aba ba mukerarugendo bombi barekurwe cyangwa se niba barakoresheje amayeri ya gisirikare bakababohoza.

Uganda yinjiza akayabo ka miliyari imwe na miliyoni 300 z’amadolari mu bukerarugendo buri mwaka.

Ijwi ry’Amerika

2 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU