I Salem, mu mujyi wa Massachusetts muri Amerika hafunguwe ku mugaragaro urusengero rwo guhimbaza Satani ndetse ngo rwahawe ibyangombwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu cyemera uwkishyira ukizana kw’amadini.

Muri Amerika urusengero rwo guhimbaza Satani rwaciye ibintu

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 26 Mata 2019, nibwo uru rusengero rwo guhimbaza Satani rwashyizwe ahagaragara ndetse ngo ruzajya ruberamo imihango yo gushengerera Satani (The Satanic Temple) ndetse rukorerwemo imigenzo y’ubupfumu.

Uru rusengero rwafunguwe I Salem, mu mujyi wa Massachusetts rufite ghunda ikomeye yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abasenga satani ndetse no kurwanya amacakubiri y’amadini muri rusange.

Abayoboke b’uru rusengero babanje kurahira indahiro igiri iti “Ave Satan” cyangwa satani aragahoraho mu rwego rwo kwemererwa kuba abayoboke.

Abayoboke ba satani basenze bambaye amahembe ku mutwe ndetse bafite imisaraba itangaje byatumye benshi bacika ururondogoro.

Uru rusengero rwo guhimbaza Satani rwarahiriye gukora ubukangurambaga bugamije kwamagana ibimenyetso bitandukanye bikoreshwa n’amadini yo muri US.

Abayoboke b’iri torero rya satani basabye ko amategeko 10 y’Imana yanditse ku kirango cy’umujyi wa Arkansas, cya Capitol of Little Rock, bakayasimbuza igishushanyo cy’ikigirwamana cyitwa Baphomet.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU