Musanze mu Murenge wa Busogo, umusore yakubiswe n’abasore batatu azira gutabara umwana w’umukobwa w’imyaka 19 witwa Uwamahoro Denise ukora mu nzu icururizwamo amafunguro (Restaurant) wasagarariwe n’abo basore bamubwira ko ari umututsi.

Musanze: Umusore yakubiswe n'abagizi ba nabi basagariye umukobwa bamwita Umututsi ubwo yashakaga kumutabara

Ku cyumweru taliki ya 07 Mata 2019, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo abantu bari kwerekeza mu ijoro ryo kwibuka, nibwo aba bagizi ba nabi batatu basanze uyu mukobwa aho akora muri restaurant yitwa Corner iherereye mu mudugudu wa Gahanga,akagari ka Gisesero mu murenge wa Busogo, baramufata batangira kumusagararira bamukubita urushyi, bamwita ko asa n’abatutsi, umusore bakoranaga aje kumutabara baramukubita bamugira intere.


Uwamahoro yabwiye TV1 ko aba bagizi ba nabi bamukubise bamwita ko asa n’abatutsi atabarwa na mugenzi we bakorana, bakubise bamugira intere.

Yagize ati “Haje abahungu batatu,havamo umwe araza aho nari mpagaze turi abantu 3.Twari abakobwa 2 n’umuhungu umwe,batoranyamo njye.Baravuga bati “Uyu si Umututsi,undi ati “ntubibona se?,aba ankubise urushyi.umusore dukorana aza kuntabara niwe bahise batangira gukubita.

Uyu musore bakubise akajya kwa muganga yavuze ko aba bagizi ba nabi bakubise uyu mukobwa bamwita Umututsi, atabaye uyu umusore yakubiswe n’abo bgizi ba nabi.

Yagize ati “Nabonye bamufashe bakajya bamuhengura umutwe baba bamukubise urushyi.Nahise mubaza nti “Ni gute ukubita umuntu nta kintu muvuganye,umuhoye iki?.Yambwiye ngo “Abantu bose si kimwe dore uyu ni Umututsi.Nahise mubaza nti “ibyo uri kuvuga ni ibiki,biracyabaho se.Abasore babiri bahise banterura bankubita hasi nibwo uwa 3 yatangiye kunkubita.”

Twagirimana Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, yatangarije ko ayo makuru yayumvise nk’abandi ariko bari kuyakurikirana.

Yagize ati “Uko mwabyumvise natwe niko twabyumvise.Twari mu ijoro ryo kwibuka,icyo twakoze twagerageje gushakisha uwaba yabigizemo uruhare.Twakoze uburinzi dushakisha ko twamubona ariko yahise amenya icyaha yakoze ahita yihisha.Kugeza ubu dosiye twayishyikirije RIB kugira ngo ikore iperereza.Uwakubiswe nawe biragaragara ko ari gukira.”

Iki gikorwa cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyagaragaye ku munsi wa mbere wo kwibuka ku nshuro ya 25 mu murenge wa Busogo, cyagaragaje ko hari benshi bagifite iyi ngengabitekerezo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU