Mutimawuru Claire uzwi mu ndirimbo zikangurira Abanyarwanda uburere mboneragihugu ngo nubwo atabaye umusirikare ngo afite intwaro irasa igahinguranya.

Mutimawuru Claire ngo afite intwaro irasa igahinguranya
Nguwo Mutimawuru Claire warufite inzozi zo kuba umusirikare w’uRwanda

Umuhanzikazi Mutimawuru Claire nyuma y’uko indotoze zo kuba  umusirikare w’uRwanda zitabaye, avuga ko ubu afite Intwaro irasa igahingura ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda.com

Yagize ati;” Njyewe ni yemeje kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ni fuzaga, ntakintu na kimwe kizambura gukorera u Rwanda. Niteguye gukorera igihugu cyera , narimfite inzozi ko nzaba umusirikare ariko nti byankundiye, nubwo ibyo nkora nabyo ni igisirikare, kuko byose ni ugukorera igihugu”.

“Nzarasa umwanzi w’igihugu nkoresheje indirimbo, Nzubaka igihugu cyanjye nkorersheje imbaraga, ubwenge mfite kandi nzubaka igihugu nkoresheje intwaro ikomeye nahawe n’imana (ubuhanzi)”.

“Mu bintu bimbabaza kugeza ubu nuko hari ababona ibyiza u Rwanda rugezeho bakaba bifuza kubisenya, no kuba hari abandi bafite amakuru y’ahatu hari Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba banga kuyatanga. Kuba Hari abantu batishimiye iterambere ry’abagenzi babo bakumva ko bagira uruhare rwo kubarwanya”

Mutimawuru Claire ngo afite intwaro irasa igahinguranya
Inama agira urubyiruko ni ukwirinda ibiyobyabwenge kuko nta Rwanda rw’ibigoryi dukeneye.

Ibyifuzo bya Umuhanzikazi Mutimawuru Claire:

Ndifuza guhura na Prezida wa Repuburika y’uRwanda H.E Paul Kagame kuko ni umunezero wanjye. Hari ikintu mfite ku mutima nifuza ku mubwira, ndasaba Imana ngo sinzave mu mubiri ntakimubwiye.

Umuhanzikazi Mutimawuru Claire ari gutegura igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu marushanwa yo kugaragaza impano y’urubyiruko mu marushanwa, kizatangira ku wa 6 Gicurasi 2019, kugeza ubu abafatanyabikorwa ni MINEDUC, CRADHO, IMPRESCO n’abandi hategereje umwanzuro wabo nyuma yo kuganira nabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU