Muzika Nyarwanda yungutse itsinda ry’abahanzi bitwa Direction Music baje guhindura byinshi.

Abasore babiri aribo Sean’Protae na Mugenzi we Dr Sceintific ni abasore bishyize hanze bashing itsinda bise Direction Music aho bahise banashyira hanze indirimbo yabo bise ‘Igihe ni kinini’ aho yakorewe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Iri tsinda rya Direction Music ribarizwamo Dr Sceintific wamamaye  mu ndirimbo zitandukanye zirimo , Dawa, Isi yakoranye na AmaG the black, ndetse na, Save my life yakoranye na Jay Polly.

Dr Sceintific

Sibyo Gusa kuko Dr Sceintific niwe muyobozi wa w’amatsinda abiri ariyo ” The legends ibarizwamo umuhanzi ‘King the winner’ na Christier, itsinda rya kabiri ari naryo ari naryo ryashyize hanze iyi ndirimbo. ‘Direction Music’ aya matsinda uko ari abiri abarizwa mu kiswe ‘Economic for African Talent Ltd(EAT Rwanda’ aho bakorera mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa Kimisagara.

Zimwe mu mpinduka bazanye mu ruhando rwa muzika nyarwanda harimo nko kuba bagiye kuvugurura umuziki nyarwanda ahanini bakazibanda ku bana bato bafite impano ku buryo bazabafasha kugera ku nzozi zabo bifuza kuva kera.

UMVA INDIRIMBO NSHYA YABO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU