Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yavuze ko yahinze umushyitsi ubwo Papa Francis yasomaga ibirenge bye basoje umwiherero w’iminsi ibiri waberega i Vatican.

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit yavuze akari kumutima we nyuma yuko asomwe ku birenge na Papa Francis w’imyaka 82 y’amavuko.

Ibi byabaye muriki cyumweru dusoje ubwo aba bombi bahuriraga mu mwiherero wamaze iminsi ibiri waberaga i Vatican.

Perezida Kiir yavuze ko umwiherero w’iminsi ibiri yakoreye i Vatican ari ‘uw’agaciro kanini’, atangaza ko yahinze umushyitsi ubwo Papa Francis yicishaga bugufi agasoma ibirenge bye. Umwiherero w’aba bayobozi bombi bawukoreye aho Papa Francis atuye.

Mu butumwa yatanze ku munsi wo kwizihiza izuka rya Yesu/Yezu (Pasika), Perezida wa Sudani y’Epfo, Kiir yavuze ko uruzinduko w’iminsi ibiri yakoreye i Vatican ruzifashishwa mu guharanira kugarura amahoro, kunga ubumwe no kugira igihugu gitekanye.

Kiir kandi yaboneyeho gusaba uwahoze ari Visi-Perezida we Dr Riek Machar kugaruka i Juba ‘byihutirwa’ kugira ngo bashakire hamwe umuti w’amahoro arambye. Ati “Kuri uyu munsi twizihizaho Pasika nk’abayobozi banyu turi gukorera hamwe mu kuzana amahoro mu gihugu. Ntabwo twacyererewe. Ndatumira Dr Riek Machar ‘byihutirwa’ kugaruka i Juba kugira ngo dukorere hamwe mu gushakisha umuti w’amahoro no gushyiraho Guverinoma yunze ubumwe.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU