Ndi umugore w’imyaka 27, mumbabarire ntabwo mvuga aho ntuye n’amazina byanjye, nkaba maze amezi ane mbana n’umugabo wanjye, mbese turacyari abageni ariko mu buriri hakaba harimo akabazo gakomeye.

Natunguwe no gusanga igitsina cy’umugabo wanjye kidafata umurego kandi twarashakanye abizi

Umugabo wanjye ni umuntu ukunda gusenga cyane, tunakundana twamenyaniye muri kolari, tukaririmbana, mbese urukundo ruza gutyo birangira ubukwe bwacu bubaye mu kwa 12 umwaka ushize, twari tumaze imyaka itatu dukundana cyane.

Nk’abantu bari bakijijwe ntabwo twigeze dukinisha ibintu byo gukubagana ngo wenda tube twasambana, oya rwose, kandi nawe ntiyigeze rwose abigerageza, rwose nabonaga ari umusore mwiza kandi utuje.

Twageze mu buriri ku munsi wa mbere, mbese twararyamye akora ibishoka byose antegura, ku ruhande rwanjye umubiri wari witeguye bihagije dore ko ari n’ibintu ntari nsanzwe menyereye, numvaga mbikeneye cyane bishoboka kuko wari umunsi wanjye mwiza ku buzima nari ntegereje imyaka 27.

Yakomeje kunkorakora anabibona ko ngeze ku rwego rukwiye ariko nkabona ntarangiza igikorwa, akansoma, akankorakora, akansiga umubiri,… birangira dusinziriye nkeka ko ari umunaniro kubera ubukwe, ku munsi wakurikiye byabaye uko, n’uwa gatatu.

Nk’umuntu mukuru naramubajije, ambwira ko ashobora kuba afite umunaniro mwinshi kubera gutegura ubukwe, ko aba yumva atameze neza, mba mbyakiriye uko ahubwo nkagerageza kumukangurira gukora imirimo mike, no kuruhuka kare nkeka ko ananiwe koko.

Hashize ukwezi mbona nta gicamo kandi turarana, nibwo namubajije noneho mfite n’umujinya kuko numvaga bimbangamiye, ariko hagati aho naje kubiganiriza umubyeyi wanjye ambwira ko n’ubwo yaba yananiwe bingana iki igitsina cye bitakibuza gufata umurego araranye n’umugore, ahubwo ko yaba arwaye.

Naramubajije ambeshya ko na we yatunguwe, dufatanyije dukeka ko bashobora kuba baramurogeye mu bukwe kuko yambwiraga ko iryo joro aribwo igitsina cyanze gufata umurego kandi bitari bisanzwe bimubaho.

Narabyakiriye, dutangira gushaka uburyo yavurwa, akambwira kwivuza mu Kinyarwanda ko ariho byashoboka vuba,… amezi abiri arashira, atatu, yivuza ariko wapi, gusa akirinda gusohora amafaranga menshi.

Muri iyi minsi ubwo yabonaga ntishima nka mbere, nibwo yeruye ambwira ko yivuje kuva kera ariko ko byanze, ko n’abaganga bamusuzuma bagasanga nta kibazo afite ariko ko igitsina cye cyanze gufata umurego pe.

Ngo yiyumvishaka go nashaka umugore unasenga bazafatanya iki kibazo cye bakagisengera kikaba cyazakira, ansaba imbabazi k’ubwibyo yakoze kandi abizi akanga kubimbwira tutarabana.

Numvise nkubiswe n’inkuba ariko nanga kumwereka ko bimbabaje cyaneeeee, ariko ndababaye pe, nabuze n’icyo nakora, nkibaza niba ubu buzima nakomeza kububamo bikanyobera, Kurarana n’umugabo ugukorakora ariko nta kindi yarenzaho bintera uburibwe budasanzwe mu mubiri, mbese ni akumiro, mungire inama y’icyo nakora.

Kubaka ugasenya mu mezi ni ibintu numva binteye ubwoba, ubu se koko? Nkore iki? Ibyo nibyo bibazo nirirwamo ariko igisubizo nkakibura pe! Murakoze!.

6 IBITEKEREZO

  1. Sha ihangane birababaje ariko ibyo umuntu aragerageza akarebako byakunda wowe uzampamagare kuriyi numero 0783149227 tuzavugana hari uwonzi byabayeho
    ajya gushaka imiti bigenda byoroha buhoro buhoro ubwo wowe uzampamagare tuzavugane

  2. Ntabwo byoroshye ariko abantu bagufasha muburyo bwinshi uzanyandikire sms kuri 0733178537 nzakurangira umuganga abafashe. Ihangane warahakubitiwe

  3. Nukur ndumva bikomeye kandi nibanga lmana iguhezagire Kuba warihanganye kimwe noguhanura ko mwosenga mukarondera ababafasha kuko yesu wenyene niwe yomubohora kandi arabishoboye ngusavye uzokwandike sms kur +25779266921 ndamusengera kandi azobohoka umumpe tuvugane

    • Yo ihangane mugore ubwo burwayi bubaho nibyo bita uburemba. Umuntu ashobora kubuvukana cg bukazaza akuze. Imiti ya kizungu yo igufasha buri gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina. Ariko iyo mu rwego rwa food supplements yamufasha agakira burundu. Uzampamagare kuri 0787150912 ngufashe. Iyi ninayo nkoresha kuri WhatsApp

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU