Gisa cy’Inganzo umaze iminsi micye afunguwe yatangaje ko mu bintu yarakumbuye gunfura harimo amateke.

Umuhanzi Gisa cy’Inganzo umaze igihe kingana n’umwaka n’igice afungiwe muri Gereza ya Mageragere nyuma yuko afashwe yarasaritswe n’ibiyobyabwenge kuri ubu yatangaje ko yamaze gufata inziri nziza ngo kuko igihe amaze afunzwe yitekerejeho anabasha kwifatira ingamba zo gukora kubera impano ye.

Mu bintu bimuraje ishinga gukora cyane harimo gukora umuziki nk’umwuga nawe akagira icyo yigezaho nyuma y’ibihe bidasanzwe yaciyemo ndetse ngo yasanze muzika nyarwanda yarahindutse ku buryo aho bigeze aha biryoshye cyane ugereranyije nuko yawusize.

Ngo ubwo aheruka gukora umuziki byari bigoye kuko ngo umuhanzi washoboraga gukinwa kuri Radiyo yari uwabaga yatanze ruswa kugirango akinwe ngo ariko kuri ubu basigaye baha umwanya umuhanzi ushoboye mu kimbo cyo kurarikira amafaranga yatanze aha yemeza ko ari impinduka nziza muri muzika nyarwanda.

Yabajijwe abantu yarakumbuye  mbere yuko ava mu gihome yatangaje ko yarakumbuye abahanzi bose muri Rusange abajijwe ibyo gufungura yarakumbuye yasubije ko ari amateke.

Yasoje avuga ko kuri ubu anyotewe no kujya mu nzu zitunganya umuziki [ studio] agakora indirimbo ateganya gusohora mu gihe cya vuba aho yizeza abafana be bose ko agarukanye imbaraga atigeze agaragaza mu rugendo rwe rwa muzika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU