Nicolas Cage yasabye ko yabona gatanya nyuma y’iminsi ine gusa akoze ubukwe na Erika Koike usanzwe akora umwuga wo gusiga abantu (makeup artist) i Las Vegas.

Nicolas Cage yasabye gatanya nyuma y’iminsi 4 akoze ubukwe

Ku wa Gatandatu ushize tariki ya 23 Werurwe 2019 ni bwo Nicolas Cage wamamaye muri filime bakunze kwita iz’imirwano (film d’action) nka Rock, Volte-face, 60 secondes chrono n’izindi, yashyingiranwe n’uyu wari umukunzi we Erika Koike i Las Vegas. Uwo munsi ni nawo bahise baboneraho icyemezo cy’abashakanye (certificat de mariage)


Gusa ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, ni ukuvuga nyuma y’iminsi ine bakoze ubukwe, mu buryo butunguranye Nicolas Cage w’imyaka 55 y’amavuko yasabye ko ubu bukwe buseswa. Yasobanuye ko bombi bari basinze bikomeye ko ndetse ’atarasobanukiwe ibyo arimo ubwo yarongoraga Koike’.

Abunganizi ba Nicolas Cage mu by’amategeko (avocats) bavuze ko “bari banyweye (Cage na Koike), hanyuma ubwo Koike yasabaga Nicolas Cage ko bashyingiranwa, yahise abyemera atabitekerejeho ataniyumvishije ingaruka zabyo.”

Nicolas Cage asobanura kandi ko Erika atari yarigeze amubwira “imiterere nyayo y’umubano yari afitanye n’undi mugabo”. Yanavuze ko yamenye amakuru ko uyu mukobwa “yari afite ibyaha aregwa, ndetse harimo ibirego bishya”, gusa ntiyasobanuye neza ibyo yavugaga.

Nicolas Cage na Erika bari bamaze igihe bakundana urukundo rw’ibanga bahishe itangazamakuru. Bwa mbere babonywe bari kumwe mu biruhuko muri Porto Rico muri Mata 2018, bongera gufotorwa bari kumwe muri Gicurasi uwo mwaka ubwo bari muri imwe muri resitora iherereye i Los Angeles.

Nicolas Cage yasabye gatanya nyuma y’iminsi 4 akoze ubukwe

Nicolas Cage amaze gushyingiranwa inshuro eshatu. Yabanje gushakana na Patricia Arquette bakoze ubukwe mu 1995 baza gutandukana mu 2001. Nyuma yaho yacuditse na Penelope Cruz amezi make mbere y’uko arongora umuhanzikazi Lisa Marie Presley muri Kanama 2002 gusa baza gutandukana mu Ugushyingo uwo mwaka nyuma y’igihe kitageze ku mezi ane.

Nicolas Cage n’umugore we wa kabiri Lisa Marie Presley wanabanje kuba umugore wa Michael Jackson hagati ya 1994-1996

Umugore wa gatatu yashatse ni Alice Kim wakoraga muri resitora (serveuse) bashyingiranwe mu 2004 ndetse banibaruka umwana w’umuhungu nyuma y’umwaka, uyu bakaba baraje gutandukana mu 2016 nyuma y’imyaka 12 babana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU