Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara, umuvugizi w’umutwe wa FLN ushamikiye kuri MRCD ya Rusesabagina wakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no ku rubuga rwa Youtube yigamba gufata ishyamba rya Nyungwe, yamaze kugezwa mu Rwanda aho kuri ubu ari mu maboko ya RIB.

Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara yamaze kugezwa mu Rwanda

Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,akaba n’umuvugizi wa Leta, Dr. Richard Sezibera yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019, yavuze ko ubu u Rwanda rwamaze guta muri yombi Sankara ndetse agiye guhita ashyikirizwa ubutabera ngo aburanishwe ibyaha bitandukanye birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu n’iterabwoba.

Yagize ati “Uwiyita Major Sankara umaze iminsi avuga ko yafashe Nyungwe, yigamba bya bitero byishe abantu za Kitabi n’ahandi, akajya ku maradiyo akabivuga, akavuga ko azakora n’ibindi kuko ibyo bidahagije,… ku bufatanye n’abandi Major Sankara yagaruwe mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza kugirango asobanure ibyo bintu akora.”

Taliki 15/4/2019 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’ifatwa rya Major Sankara afatiwe mu birwa bya Comore, inzego za Leta twari twagerageje kubaza zarabihakanye nazo zivuga ko zibyumva gutyo, n’ubwo amakuru tmenshi hirya no hino yabyemezaga.

Nyuma yaho, Rusesabagina, uvuga ko ayobora umutwe wa MRCD, yumvikanye kuri Radio Ijwi ry’Amerika avuga ko Nsabimana Callixte, umuvugizi wa FLN ifatanya na MRCD, ko araho ameze neza nta kibazo afite ndetse arinzwe, iki gihe yavugaga ko abagiye kumufatira muri Komore babatesheje.

Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara yamaze kugezwa mu Rwanda

Sankara ashobora kuburanishwa n’inkiko za Giisivili kuko Leta y’u Rwanda itemera ipeti rya Major yavugaga ko afite. Ivuga ko nta gisilikali kizwi yariboneyemo.

Minisitiri Sezibera yatangaje kandi ko hari abarwanyi bashyigikiye Sankara biciwe muri Nyungwe mu minsi ishize. Nta mubare wabo yatangaje.

Sankara yatangaje ko umutwe wa FLN ariwo wagabye ibitero byahungabanyije umutekano w’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe n’ahandi mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

Sezibera yavuze ko bakoranye n’ibihugu byinshi kugira ngo Sankara afatwe ndetse azanwe mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze impapuro zo kumuta muri yombi we n’abandi bahungabanya umutekano w’u Rwanda.

RIB yemeje ko Major Sankara ari mu maboko yabo
RIB yemeje ko Major Sankara ari mu maboko yabo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU