Umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye cyane ku izina rya GISUPUSUPU kubera indirimbo yakoze yitwa Mariya Jeanne yasohoye indi ndirimbo yitwa ICANGE.

Nsengiyumva uzwi nka GISUPUSUPU yakoze indi ndirimbo

Nsengiyumva François n’umwe mu bahanzi Nyarwanda baririmba injyana ya gakondo akoresheje igikoresho cy’ iningiri kiri mu bikoresho bya gakondo mu muco Nyarwanda.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane ku izina rya Gisupusupu kubera indirimbo ye ya mbere yakoze ikaza kwamamara ikanakundwa na benshi kubera ukuntu ikoze mu njyana ya Gakondo n’ibikoresho biyigize bicuranze mu buryo bwa gakondo.

Nsengiyumva uzwi nka GISUPUSUPU yakoze indi ndirimbo

Nyuma yo gukora indirimbo Mariya Jeanne yakunzwe cyane umuhanzi Nsengiyumva yakoze indi ndirimbo yise “Icange” nayo iri munjyana ya Gakondo.

Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo avuga ubwiza n’uburanga bw’ umukobwa wariboye, ufite ubwiza kandi ugomba kubugendera kugirango n’abatabibona cyangwa ngo babyemere babibone.

Nsengiyumva uzwi nka GISUPUSUPU yakoze indi ndirimbo

Indirimbo ICANGE iri gukorerwa amashusho ku bufatanye n’umuterankunga wa Nsengiyumva François Alain Mukurarinda kuburyo izasohokana n’amashusho yayo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU