Umusekirite mu isoko rya Nyabugogo’‘Nyabugogo Modern Market’ mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yabwiye umuntu ko yamutema n’ intebe yicayeho akayitemagura bituma abantu 17 bahungabana bikomeye bajyanwa mu bitaro bya Muhima.

Hitabajwe imodoka itwara abarwayo yo ku Muhima / Photo: Ukwezi

Ibi byabaye kuri uyu wa 11 Mata 2019, umunsi wa kane Abanyarwanda batangiye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru dukeshaikinyamakuru Ukwezi avuga ko uwavuze aya magambo yahise yishyikiriza Urwego rw’ ubugenzacyaha ndetse n’ isoko rikaba ryabaye rihagaritswe by’ agateganyo.

Amakuru avuga ko  intandaro y’ iki kibazo ari uko abantu bari bakuye intebe mu mwanya wazo, noneho umusekirite akavuga ngo ’munsubize intebe yanjye’ akongeraho ngo ’iyi ntebe nanayitemagura nawe byanarimba nkagutemagura’.

Uwabwiwe ayo magambo yahise ahungabana n’ abandi bahuruje baza kureba ibibaye nabo bagahungabana.

Vedaste Nsabimana, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu n’ Iterambere yageze aho byabereye asaba abaturage kwirinda amagambo yakomeretsa bagenzi babo ndetse avuga ko akarere kagiye gukomeza kwigisha abaturage kwirinda bene aya magambo akomeretsa bagenzi babo.

Yagize ati ”Iyo wumvise iryo jambo rero rikakaye muri ibi bihe turimo, Abanyarwanda barakomeretse, bihita bisubiza umuntu mu mateka yanyuzemo bigatuma ahungabana kuko benshi[Abanyarwanda] baracyafite ibikomere mu mitima bijyanye n’amateka n’inzira y’umusaraba buri wese yagiye acamo mu bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi.”

Visi Meya Nsabimana niwe wavuze ko isoko babaye barihagaritse by’ agateganyo kugira ngo abaganga babone uko bakurikirana ikibazo cy’ abahungabanye kandi hirindwe ko byakomeza kugera no ku bandi.

Hitabajwe imbangukiragutabara mu kugeza kwa muganga abahungabanye

Umwe mu bari bahari ibi biba yagize ati “Umusekirite yasanze umugore yafashe intebe, aramubwira ngo iyi ntebe yiveho ndayitemagura, undi ati se urayitemagura uyihora iki? ngo usibye n’ iyi ntebe nawe nagutemagura”.

Ushinzwe umutekano mu isoko rya Nyabugogo Modern market wavuze ayo magambo umugabo w’ imyaka 44 witwa Munyaneza Jean Damascène naho uwabwiwe ayo magambo ni umugore w’ imyaka 25 Uwanyagasani Chantal.

Abaturage bavuga ko nyuma y’ imyaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe bidakwiye ko abantu baba bagifite amagambo akomeretsa bagenzi babo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU