Joyce Prado yambuwe ikamba rya Nyampinga wa Bolivia nyuma yo kuvuga ko atwite arenzaho ko yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we w’umunyamideli Rodrigo Giménez.

Joyce  w’imyaka 22  y’amavuko, akomoka Santa Cruz yambuwe iri kamba rya Nyampinga wa  Bolivia nyuma y’amezi atandutu aryambitswe. Ni icyemezo cyafashwe na kompanyi yitwa Promotions Gloria isanzwe itegura amarushanwa y’ubwiza muri iki gihugu.

Ibi bibaye nyuma yuko uyu mukobwa atangaje ko atwite kandi ko yitegura gutangira ubuzima bushya n’umukunzi we wo Paraguay.

Ikinyamakuru cya Dail Mail kiravuga ko Joyce Prado aganira n’itangazamakuru ryo muri Bolivia yavuze “Yego! Turitegura kubyara. Kandi dushyigikiwe n’imiryango yacu. Twese turishimye. Nkunda bidasubirwaho Rodrigo kandi twunze ubumwe’.

Yavuze ko bataremeza neza itariki y’ubukwe bwabo ariko ko ari vuba. Yongeraho ibyo bakora byose babikora bitonze ‘kuko bashyigikiwe n’imiryango yombi’.

Iyi Kampanyi yatoye uyu mukobwa nka Nyampinga wa Bolivia Yanditse ku rukuta rwa Facebook, ivuga ko Joyce Prado yambuwe ikamba nyuma yo kutubahiriza ibyari biri muri kontaro. Iyi kompanyi ni nayo isanzwe itegura amarushanwa Miss Santa Cruz ndetse na Miss Bolivia.

Tatiana Limpas, Umuyobozi wa Promociones Gloria itegura amarushanwa ya Miss Bolivia, yabwiye ikinyamakuru El Día Digital, ko Miss Joyce afite ‘amasezerano y’imyaka itanu akorana na bo’. Yongeraho ‘azakomeza gukorana natwe nk’umunyamideli’.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU