Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere taliki ya 08 Mata 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko yishimiye intambwe Ubufaransa bukomeje gutera kugira ngo bunoze umubano wabwo n’u Rwanda, anaboneraho kwemeza ko intambara hagati y’u Rwanda n’ikindi gihugu ishoboka igihe cyose gishoje intambara ku butaka bwarwo.

Perezida Kagame yavuze ku gihe u Rwanda rushobora kwinjira mu ntambara, ku bigambye gufata Nyungwe ndetse n'umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa

Perezida wa Repubulika yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rutajya rushotora ibindi bihugu kuko rudakunda intambara ariko rwakora ibishoboka byose kugira ngo ruhagarika ubushotoranyi bwarusanga ku butaka bwarwo.


Yagize ati “Ntabwo dutekereza gushoza intambara hanze y’igihugu cyacu ariko ntitwabura kuburira ushaka kuzana intambara ku butaka bwacu. Intambara irashoboka igihe cyose hagira ushaka kuzana ku butaka bwacu. Niba hari umuntu ufite igitekerezo cyo gushoza intambara ku Rwanda,azitegura ibyago bikomeye azahura nabyo. Nahumuriza buri wese mubwira ko kubera ibibazo u Rwanda rwaciyemo, rwiyubatsemo imbaraga n’ubushobozi bwinshi bwo kurwanya umwanzi uwo ari we wese kugira ngo ruhorane amahoro.”

Ku byerekeye inyeshyamba zimaze iminsi zigamba kuba muri Nyungwe perezida Kagame yagize ati “Hari abantu bamaze iminsi bishimira intsinzi ngo bafashe ibice bimwe by’igihugu. Izo n’inkuru zishaje, ntabwo bazi ibyo bavuga. Abigamba ko bari muri Nyungwe mbafata nk’abantu bashaka kudushotora ngo turwane bibeshya ko bazabigiriramo inyungu. Abo bashaka kudushotora barashaka ngo tube nkabo, tugire ibibazo. Twanze kwinjira muri ubwo bushotoranyi. Tuzahangana nabazambuka umupaka wacu, twe ntituzambuka ngo tujye guteza ibibazo ahandi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo perezida Macron ari gukora kugira ngo umubano w’Ubufaransa n’u Rwanda ugende neza bitanga icyizere ko bizagenda neza.

Kagame yemeje ko ibyo Macron ari gukora bifite igisobanuro cyiza ndetse bitanga icyizere ko Ubufaransa buzashyira bukagaragaza ukuri ku ruhare rwabwo muri Jenoside binyuze mu bizava mu isuzuma rizakorerwa mu ishyinguranyandiko [Archives].

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kutirara bitewe n’aho bamaze kugera ahubwo bakwiriye kwigira ku bateye imbere bagakomeza gukataza mu iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’ibihugu bya EAC uzamera neza kuko bakomeje kuganira kugira ngo ibibazo bikemuke.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU