Perezida wa Algeria Abdelaziz Bouteflika yamaze kwegura ku mirimo yo kuyobora iki gihugu nyuma y’imyigaragambyo ikaze y’abaturage bamusabaga kuva    kubutegetsi,nk’uko byatangajwe n’ikigo  cy’itangazamakuru cya leta (ACP).

Uyu mukambwe w’imyaka 82 y’amavuko, yeguye nyuma yuko kuva muri Gashyantare 2019, abaturage batangiye imyigaragambyo bamusaba kuva ku butegetsi kuko yari yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatanu.

Nyuma yuko imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera, Bouteflika yafashe umwanzuro wo kureka kwiyamamariza indi manda. Gusa ibi ntacyo byatanze kuko imyigaragambyo yarakomeje.

Tariki ya 1 Mata 2019 , Bouteflika yari yatangaje ko azegura mbere ya tariki ya 28 Mata 2019 dore ko ari naho manda ye izarangira.

Ibi ntabwo byanyuze abaturage ahubwo bakomeje kwigaragambya bamusaba guhita yegura hamwe na guverinoma yose. Akaba yeguye nyuma yo kumara imyaka 20 ku butegetsi.

Igisirikare cyatangaje ko Bouteflika atari agishoboye gukora inshingano ze. Uyu mukambwe akaba amaze imyaka itandatutu arwaye indwara yo mu bwonko ndetse no kugera mu ruhame bikaba byari bigoranye.

Ishyaka riri ku butegetsi rya National liberation Front (FLN) ryasubitse amatora , ryatangaje ko bazategura ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu barebera hamwe uko hakorwa amavugurura.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU