Nyuma y’imyaka itanu Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa atangije umushinga wo kubaka imihanda y’ubucuruzi (des liaisons commerciales), kuri ubu agiye gutangiza ikindi cyiciro, ariko cyo cyibanda cyane ku birebana no guhuza ibikorwaremezo, iby’ingufu z’amashanyarazi n’ibindi.

Iki kiciro kiratangizwa mu nama mpuzamahanga iganira ku bikorwaremezo byimakaza ubuhahirane iraba ku ncuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye mu 2017, ni inama yitabiriwe n’ibihugu byinshi bivuye ku isi yose, mu cyerekezo cya Perezida Xi Jinping.

Ni icyerekezo cyo gukora inzira ku butaka, mu mazi, mu kirere ndetse no munsi y’amazi. Umunyamakuru wa Televiziyo CGTN mu ishami ry’Igifaransa, Wang Botao, asobanura ko uyu mushinga wa Perezida Xi, witwa Initiative Ceinture et routes, watangiye mu mwaka wa 2013, ukaba ukorera mu bihugu bitandukanye byo ku migabane ya  Asia, Afurika ndetse n’Uburayi.

Mu mwaka wa 2017, Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 29, ndetse n’abatumirwa basaga 1200 bahuriye mu Bushinwa mu nama nk’iyi igiye kuba.

Ibihugu birimo n’u Rwanda byagiye byungukiye muri uyu mugambi wo kubaka imihanda « La Ceinture et la Route », dore ko u Bushinwa bwahakoze imihanda kandi n’ubu bukaba bukomeje.

U Bushinwa bumaze kubaka mu Rwanda imihanda irimo uhuza umujyi wa Kigali n’ururere twa Musanze na Rubavu,  Nyagatare-Kayonza-Rusumo, uwa Base-Rukomo-Nyagatare,…

Ibihugu 124 n’imiryango mpuzamahanga 29 byari byamaze gusinya amasezerano 173 ajyanye n’uyu mugambi, muri Werurwe 2019. Intego ya Jinping yari ukorohereza ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’imigabane y’isi, Aziya, Africa, Uburayi, America y’amajyepfo n’ahandi.

Uyu mushinga wa Xi Jinping ufite intego eshanu z’ingenzi zirimo,

-Guhuza imirongo ya politiki,

-Guhuza ibikorwa remezo,

-Ubucuruzi buzira inkomyi,

-Ubukungu bufitanye isano

– Ndetse no guhuza abaturage b’isi

Ikindi kandi byaranze uyu mugambi wa Perezida harimo kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’ubwikorezi (imihanda na gari ya moshi, ibibuga by’indege), ndetse n’inganda ; kandi byatanze umusaruro ushimishije.

Uko uyu mugambi wa Xi Jinping wagiye ushyirwa mu bikorwa:

-Pologne yubatse umuhanda wiswe uw’Urumuri

-Kazakistan yubatse umuhanda wiswe uw’Imibavu

-Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wubatse icyiswe Plan Junker

-Leta y’ Uburusiya yashyizeho umuryango w’ubumwe bw’ubukungu uhuza Aziya n’Uburayi (Union Economique Eurasienne)

-Mongolie yubatse umuhanda wiswe uw’Amajyambere

-Indonesiya yabaka umuhanda wa gari ya moshi,  uhuza Jakarta na Bandung, ureshya na kilometero 142

-Umuryango w’abibumbye, washyizeho amashami y’uyu mushinga nk’irirebana n’iterambere ndetse n’irishinzwe ubuzima.

Nk’umuryango nka APEC  na G20 nayo yasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’imihanda hagamijwe ubuhahirane. Perezida Xi Jinping akaba agiye gutangiza ikindi kiciro nacyo kigamije guteza imbere imihanda izorohereza ubucuruzi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU