Peter yavuze ko atigeze aryamana na Zari Hassan ndetse ko atabikinisha, avuga ko asanzwe ari inshuti ya Diamond.

Mu minsi ishize ubwo Diamond yatumirwaga kuri Radio asanzwe abereye umuyobozi ya Wasafi yasobanuye byinshi bitigeze bivugwa ku ntandaro ye yo gutandukana n’umugore we Zari Hassan ndetse banabyaranye.

Mu buhamya yatanze icyo gihe yavuze uburyo uyu mugore yajyaga aryamana na Peter Okeye [Mr P] wahoze aririmba muri P-Square avuga ko harigihe bahuraga mu ibanga bakaryamana ,aha yongeye gushyira mu majwi umusore wakoreshaga imyitozo ngorora mubiri Zari ko nawe baryamanaga aha yanahamije ko yigeze kubafata bari mu cyumba abigira ibanga.

Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro kitwa ‘Midday Oasis’ gica kuri radio ya  ‘Cool FM’  Peter Okoye [Mr P] yeruye ko atigeze agirana umubano wihariye na Zari Hassan.

Peter Okoye yavuze ko atazi neza imikino Diamond na Zari barimo, ahamya ko atigeze aryamana na Zari ndetse ko atabikora.

Yagize ati  “Mbabwije ukuri, ntabwo nzi ibyo Diamond na Zari barimo/bashaka kuvuga. Sinshobora, kandi ntacyo nshaka kuvuga.”

Yongeyeho ko atakabaye abazwa ibya Diamond na Zari mu gihe afite indirimbo nshya aherutse gushyira hanze yise “One More Night’ yakoranye n’umuhanzi Niniola. Ati “ Mumbabarire, mfite indirimbo nshya ‘One More Night’ nakoranye na Niniola. Kandi ntabwo nshaka gutakaza umurongo.”

Ngo  kuba ahagaze neza mu kibuga cy’abanyamuziki hari benshi batabyishimiye bashaka kumuca intege. Yunzemo ko Diamond asanzwe ari ‘umujama’ we. Ati “ Iyo abantu babonye uri gukorana neza, ibitekerezo bibi bibashakamo inzira bakakurakarira. Hejuru y’ibyo, turi inshuti njye na Diamond Platnumz, ni ‘umujama’ wanjye.”

Yavuze ko abantu badakwiye kwizere ibyo Diamond avuga kuko ari umugabo wihakanye umwana yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto n’abandi. Yongeyeho ko ibyo Diamond Platnumz yatangaje yifashishije Radio ye yageragezaga guhisha umuco we w‘ubusambanyi’ watumye urukundo rwabo rugera kw’iherezo rumaze imyaka itatu.

Twakwibutsa ko Diamond yabyaranye na Zari abana 2 nyuma bakaza gutandukana kubera uburyo uyu muhanzi yashurashuraga mu bagore batandukanye ,uku guterana amagambo byavuye kuri ba nyiri ubwite ubu bigeze hagati y’umukunzi mushya wa Diamond ariwe Tanasha aho yatangiye gushyamirana mu magambo bandikirana ku mbuga nkoranyambaga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU