Queen Cha Queen Cha yakoze indirimbo nshya, yahuriyemo na Social Mula irimo ubutumwa bwo guha isezerano uwo ukunda umwizeza ko utazamureka anamwambika impeta.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuhanzikazi Queen Cha arimo kwambikwa impeta.

Aya mafoto yagiye hanze benshi batangiye gucyeka ko yambitswe impeta mu ibanga gusa kuri uyu munsi nibwo byamenyekanye ko bafataga amashusho y’indirimbo yitwa ‘I Promise’ yahuriyemo na mugenzi we Social Mula.

Queen Cha yabajijwe impamvu yahisemo gukorana indirimbo n’umuhanzi Social Mula maze asubiza ko ari umuhanzi ubusanzwe yifuje gukorana nawe gusa bikarangira bitabaye.

Yagize ati” Social Mula ni umwe mu bahanzi nkunda impano zabo kuva na mbere twapangaga gukorana ariko bikarangira bitabaye, kuri iyi nshuro nari navuze nti noneho reka nkorane nawe, mbimubwiye abyakira neza tuyikora dutyo.”

Ngo iyi ndirimbo ishingiye ku rukundo aho irimo ubutumwa bukoresha mu gihe umuntu asezeranya umukunzi we we ko azamuhora hafi.

REBA AMASHUSHO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU