Munezero Clarisse ari mu bakobwa bahatanira ikamba ry’umukobwa ufite ikibuno kinini muri Uganda.

Munezero Clarisse

Mu gihugu cy’abaturanyi muri Uganda hari kubera amarushanwa yiswe ‘Miss Curvy Uganda’ azatoranywamo umukobwa uhiga abandi umubyimba.

Munezero Clarisse

Aya marushwa asanzwe yitabirwa n’abagandekazi kuri iyi nshuro yajemo abandi bakomoka mubindi bihugu gusa bakaba bafite inkomoko muri Uganda , Munezero Clarisse nawe ni umukobwa ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda n’undi w’umugande ndetse kugeza ubu akaba atuye muri Uganda byamuhaye amahirwe yo kwitabira iri rushanwa.

Uyu mukobwa avuga ko iri rushanwa rizamuha amahirwe anyuranye arimo gufungura imiryango inyuranye y’ubuzima bwe kuko ubusanzwe akora ibijyanye n’ubushabitsikazi [Businesswomen].

Ushobora gutora Munezero Clarisse unyuze Hano TORA MUNEZERO

Yaboneyeho gusaba abanyarwanda ko bamutora baciye kuri runo rubuga bityo ngo bikaba byamuha amahirwe yo kwegukana ikamba ndetse bikazazamura ibendera ry’u Rwanda muri Uganda.

Ku ikubitiro iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 200 aho bagiye  bagabanywa kugera ubwo hasigaramo abakobwa 25 aho bahise bajyanwa mu mwiherero watangiye tariki 14 Mata 2019. Biteganyijwe ko bazakurwamo abandi 5 bzagera ku munsi nyiri zina w’ikirori kizaba taliki ya 26 Mata 2019 mu birori bizabera kuri Imperial Royal Hotel muri Uganda ari nabwo hazatangazwa umukobwa uhuga abandi ikibuno kinini.

REBA ABANDI BAKOBWA BARI GUHATANA NAWE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU