Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruributsa abaturarwanda bose ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kwimakaza ibibahuza bakagendera kure ibishobora kubatanya.

Mu butumwa RIB yashyize hanze uyu munsi, yagarutse ku myitwarire ikwiye abaturarwanda muri iki gihe bagiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo abantu bagomba kwirinda:

Ingengabitekerezo ya jenoside;

Guhakana no Gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi;  nko kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri cyangwa kugabanya uburemere n’ ingaruka za jenoside;

Guha ishingiro jenoside; nko  gushimagiza, gushyigikira cyangwa kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro;

Kwiba, kwangiza, kurigisa cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi

Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside; nk’ibikorwa bigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu hashingiwe ku kuba yaracitse ku icumu rya jenoside.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko uwatannye akarenga kuri ibi aba akoze ibigize icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

RIB kandi irasaba buri wese kudahishira uzagararwaho biriya bikorwa, akihutira kumenyesha ishami ryayo rimwegereye cyangwa agahamagara umurongo wa telephone utishyurwa wa 166.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU