Riderman yabwiye abantu bakomeje kumwifuriza inabi ko ahagaze bwuma.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 17 Mata 2019 ,nibwo Riderman yashyize ubutumwa kuri Instagram konte abwira abantu bose bamwifuriza inabi ndetse no gufungwa ko ahagaze bwuma ndetse ko ari kumwe n’umwami.

Ibi abitangaje nyuma yaho bamwe mu bantu batandukanye bagiye bamwibasira bavuga ko atariwe kizigenza wa Hip Hop Nyarwanda aho bavugaga ko yareka kwiyitirira iri zina.

Ibi kandi bigaragaza ko yaba yavugiye mu marenga ashaka guha gasopo abantu bamutuka babinyujije mu ndirimbo bakora aho yababwiye ko muri Hip Hop akiyoboye.

Mu butumwa yashyize kuri konte ye yagize ati “Kungusha barabigerageza/ barasunika sinyeganyega/ mpagaze bwuma mpagaze ibwami n’ubwo banyifuriza Gereza.”

Bamwe muba mukurikira ku mbuga nkoranyambaga bahise bamubwira ko kuri ubu ariwe kizigenza kuko yabihamije  atwara igihembo cya PGGSS ya 3.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU