Kuri iki cyumweru nibwo habaye amarushanwa ya Salax Awards aho bamwe mu bahanzi batashye amara masa mu gihe abahanzi barimo Bruce Melody ,Yvan Buravan n’abandi batahanye ibineza neza .

Ibirori byabaye bibanje gukererwaho umwanya munini mu gihe bamwe bari batangiye kuvuga ko bishobora kuba byahindutse Silent Disco Ku isaha ya saa 10:20 nibwo umuziki wunvikanye mu ihema rya Serena Hotel nyuma y’igihe kingana n’amasaha 3 nta muziki wumvikana.

Nyuma Dj Irah niwe waje kuza ku rubyiniro aho yatangiye gususurutsa abantu mu kubavangira umuziki uryoheye amatwi kubawukunda.

Mu makuru Touchrwanda twabashije kumenya yatumye igitaramo gitinda nuko bamwe mu bantu barinbatije AHUPA ifite mu nshyingano zayo igikorwa cyo gutegura Salax Awards aruko kumunota wa nyuma babatengushye babasaba amafaranga menshi bituma bakora uko bashoboye kugirango ayo mafaranga aboneke babahe uburenganzira bwo gucuranga kuko icyari gisigaye ari ugucuranga.

Ku isaha ya saa 11:00 nibwo umushyushya rugamba Mc Lion Manzi yageze kurubyiniro yisegura ku bantu kubwo gutinda gutangira ndetse ashimira abagize umutima ukomeye ko bakwiye icyubahiro.

Abanyarwenga bazwi nka Daymakers Ent nibo basusurukije abantu ku ikubitiro aho ymbatangiye bavuga ku bahanzi batigirira ikizere mu gihe bageze mu gitarami baje kurushanwa, Abi babasabye kujya bigirira ikizere .

Bongeye kuvuga kubahanzi bashaka abo bakorana mu mashusho y’indirimbo zabo kandi hari bagenzi babo bakwifashisha kandi bagenzi babo bakwifashisha.

Bagarutse ku buryo bamwe mu bahanzi bitaba aho bamwe muribo baza bivuga mu buryo bwa gihanzi , aha babiganye nyuma badoza bashimira abari aho bose.

Ku isaha ya saa 11:30 hatanzwe ibihembo

BEST FEMALE ARTIST:

QUEEN CHA  aha yari ahanganye n’abarimk Asinah, Young Grace, Marina, Alyn Sano

Yashimiye by’umwihariko Riderman wamufash Kugera mu muziki ndetse na Label ya The Mane abarizwamo.

Best Gospel Artist:

Israel Mbonyi

Yashimiye bamwe mu bantu bari bahatanye muri iri tsinda ndetse ababwira ko atari uko yajoze cyane ndetse ko icyo gihembo ari icyabo

BEST UPCAMING ARTIST :

Yvan Buravan

Yashimiye abafana be bose ndetse by’umwihariko Uncle Austin watumye aba uwo ariwe.

Best Culture & Tradition Artist:

Mani Martin

Yashimiye itangazamakuru ndetse n’abatunganya aya marushanwa ndetse by’umwihariko abafana be. yafashe umwanya asaba abari aho gusengera Junior Multi System waraye akoze impanuka mu ijoro ryashize.

Hakurikiyeho umuhanzi Bill wabarizwaga mu itsinda rya Yemba Voice aho yacunze zimwe mu ndirimbo zendetse n’iyindi yitwa Malaika mu buryo bwa ‘Live Music’.

Best Groupe :

Active Groupe

Bashimiye abafana babo na Label  babarizwamo ya New Level.

Best RnB :

Bruce Melody

Yavuze ko iki gihembo kimutera imbaraga ndetse ashimira Manager we, ndetse n’abafana be.

Best Afro -Beat :

Aucle Austin

Yashimiye abari aho ndetse aboneraho kuvuga ko amafaranga ahawe azafasha Junior Multi system wahuye n’impanuka.

Best Hip Hop Artist:

Riderman

Yashimiye Imana, ndetse na Ahupa yagaruye Salax Awards, yashimiye ababyeyi be ndetse n’umufasha we n’Ibisumizi muri rusange.

Muribi bihembo umuhanzi Bruce Melody niwe wegukanye ibihembo bigera kuri bitatu ndetse aba n’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda.

REBA ANDI MAFOTO:

Photo: Inyarwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU