Kutubahiriza amasezerano ikipe ya Rayon Sports yagiranye n’ikipe ya Dreams FC yo muri Ghana rutahizamu Michael Sarpong yahoze akinamo bishobora gutuma ihagarikwa na FIFA imyaka 3 itagura abakinnyi.

Sarpong ashobora gutuma Rayon Sports ihagarikwa imyaka 3 itagura abakinnyi

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko ikipe ya Rayon Sports yemereye Dreams FC ko izayishyura ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika niramuka ishimye rutahizamu Micheal Sarpong ariko kugeza ubu iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda,yararuciye irarumira yanga kwishyura ariya mafaranga kandi uyu rutahizamu ari kwitwara neza.

Dreams FC ngo imaze kwandikira Rayon Sports amabaruwa 3 asaba aya madolari ibihumbi 10 ibinyujije muri FERWAFA,ariko ubuyobozi bwayo bubona ay mabaruwa ntibugire icyo bukora.

Bivugwa ko Rayon Sports yamaze gusinyisha uyu rutahizamu amasezerano y’imyaka 2 ariko ntishaka kwishyura aya mafaranga bivugwa ko ari indezo iyi kipe yo muri Ghana isaba kuri uyu rutahizamu umaze kugaragariza abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko ashoboye.

Sarpong ashobora gutuma Rayon Sports ihagarikwa imyaka 3 itagura abakinnyi
Rayon Sports irashinjwa kwanga kwishyura Dreams FC indezo y’ibihumbi 10 by’amadolari kuri Michael Sarpong

Sarpong amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 11 birimo 2 yatsinze mukeba APR FC ndetse yamaze kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports batari bake ku isi.

Amategeko ya FIFA avuga ko iyo ikipe irezwe ko yanze kwishyura amafaranga y’indezo,ifatirwa ibihano birimo kumara imyaka 3 itagura abakinnyi.

Sarpong ashobora gutuma Rayon Sports ihagarikwa imyaka 3 itagura abakinnyi
Michael Sarpong

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU