Nyuma y’iminsi mike yiyunze n’ umuhungu we bari bamaze imyaka 20 batavuga rumwe, Baba Diamond yasinyishijwe muri Wasafi Records, inzu ye y’umuziki WCB anamushakirwa umujyanama wihariye uzamufasha kubaka izina.

Se wa Diamond Platnumz (Baba Diamond) yinjiye muri Wasafi Records nk'umuhanzi

Uyu musaza witwa Abdul Juma akaba asigaye azwi ku izina rya Baba Diamond Platnumz mu muziki nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Unaniteka” yahuriyemo na Sungura Madini na Blood Gaza, yari akunze kuvuga umuhungu we Diamond mu magambo atari meza aho yagaragazaga kenshi ko atamwitaho ndetse nta nicyo amufasha mu gukemura ibibazo bitandukanye ahura na byo.

Se wa Diamond Platnumz yinjiye muri Wasafi Records nk'umuhanzi
Mushiki w’uyu musore w’icyamamare, Queen Darlene, mu kiganiro na Wasafi TV, yasobanuye impamvu Mzee Abdul atazongera kubaserereza mu itangazamakuru.

Ati  “Kugira ngo Papa yongere kutwitwaraho nabi bizamugora kubera asigaye ari mu nzu y’umuziki. Hari abantu bari kwita ku bushabitsi bwe kuko afite izina rye ryihariye. Ari kwitabwaho uko bikwiye. Ndumva rero abanyamakuru batazabona uko bongera kumusaba kuvuga ibidakwiye.”

Yongeyeho ko umuryango we uri kureba uburyo Mzee Abdul yajyanwa kuvurwa kuko afite uburwayi bw’ibirenge bwamubayeho karande.

Diamond Platnumz na Se umubyara Abdul Juma (Baba Diamond) bongeye gutahiriza umugozi umwe ku wa 23 Mata 2019, binyuze mu kiganiro cyanyuze kuri Wasafi FM.

Reba indirimbo ya Baba Diamond

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU