Perezida wa Sudani, Omar al Bashir yashyize arekura ubutegetsi kubera igitutu cy’abaturage ariko biravugwa ko acungiwe iwe bikomeye cyane

Uyu mugabo wari umaze imyaka 30 ayobora Sudani, abamurindaga basimbujwe asigara acunzwe n’abandi basirikae nk’uko CNN yabitangaje.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo igisirikare cyijeje ko kiraza gusohora itangazo rikomeye.

Hari itangazo ryatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga ryitirirwa inama y’inzibacyuho mu gisirikare rivuga ko Bashir yakuwe ku butegetsi ariko nta rwego ruremeza iryo tangazo.

Magingo aya abaturage bari mu byishimo mu mihanda ya Khartoum nyuma y’amezi asaga atatu bigarambaya basaba ko Bashir ava ku butegetsi.

Reuters yatangaje ko nyuma yo kwegura kwa Bashir, hari gutegurwa uburyo igihugu kirayoborwa mu gihe cy’inzibacyuho nkuko amakuru aturuka muri Guverinoma abyemeza.

Nubwo abasirikare bagaragara mu duce dutandukanye twa Khartoum, ntabwo bari kwivanga mu myigaragambyo y’abaturage ndetse ngo hari n’abasirikare bagaragaye bashimira abaturage babyinaga intsinzi.

Bashir yagiye ku butegetsi muri Coup d’etat yakoze mu 1989. Yatangiye kwitazwa n’amahanga guhera mu 1993 ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamushyiraga mu batera inkunga imitwe y’iterabwoba. Nyuma y’imyaka ine yahise afatirwa ibihano.

Bashir kandi ashakishwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) ku byaha bya Jenoside byakorewe mu Ntara ya Darfur guhera mu 2003.

Imyigaragambyo karundura isaba Bashir kuva ku butegetsi yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abigaragambya bashyiraga ibirindiro imbere ya Minisiteri y’Ingabo hafi y’aho Bashir atuye.

Kuri uyu wa Kabiri habayeho gukozanyaho hagati y’abasirikare bashakaga kurinda abigaragambya n’abashinzwe ubutasi bashakaga gutatanya abigaragambya.

Minisititeri y’Umutekano yatangaje ko abantu 11 baguye muri uko gushwana, harimo abasirikre batandatu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU