Umuhanzikazi Ingabire Sunlight uzwi ku izina rya Sunny yashyize hanze indirimbo ye nshya yakoranye n’icyamamare muri muzika Nyarwanda Bruci Melody bafitanye ibibazo.

Sunny yahizemo gusohora indirimbo yakoranye Bruce Melody itagira amashusho

Nyuma yo kutumvikana no kutavuga rumwe ku muhanzi Bruce Melody n’umuhanzikazi Sunny washyize hanze indirimbo yitwa URANGORA yagombaga gusohokana n’amashusho yayo itwaye miliyoni 30 z’amafaranga y’amanyarwanda, bikarangira hajemo ibibazo byatumye Umuhanzikazi Sunny afata Bruce Melody nku muhemu, kuko yari yamaze kumuha amafaranga yashakaga.

Mu minsi ishize nibwo Umunyarwandakazi Sunny udakunze kubarizwa mu Rwanda, yahamije ko yahemukiwe na Bruce Melody bakoranye indirimbo ariko bikarangira amashusho ya yo atagiye hanze.

Sunny yahizemo gusohora indirimbo yakoranye Bruce Melody itagira amashusho

Mu minsi ishize mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umuhanzikazi Sunny yari mu Rwanda, mubyari byamuzanye avugako yari aje kurangiza umushinga w’indirimbo yari afitanye na Bruce Melody yari yaramaze kwishyura kugirango bakorane iyi ndirimbo  yitwa “Urangora”.

Umuhanzikazi Sunny yaje kugaragara mu Itangazamakuru avuga ko yahemukiwe na Bruce Melody nyuma yuko bafashe amajwi n’amashusho byose by’iyi ndirimbo, mbere yo  gusubira mukazi asanzwe akora yemeranya na Bruce Melody ko iyi ndirimbo izajya hanze nyuma y’icyumweru kimwe uyu muhanzikazi avuye mu Rwanda, gusa ngo Sunny yaje gutegereza ko indirimbo isohoka amaso ahera mukirere bigeza naho yajyaga ahamagara Bruce Melody akanga kwitaba Telephone ye ndetse ngo yanamuhamagaza indi telephone yakumva ari Sunny agahita amukupa.

Sunny yahizemo gusohora indirimbo yakoranye Bruce Melody itagira amashusho

Umuhanzikazi Sunny nkuko yabitangarije abamukurikirana kurubuga rwa Instagram yavuzeko Bruce Melody ari umugome ndetse akaba n’umujura kuko yamuhombeje arenga millioni 30 z’amanyarwanda.

Sunny yasohoye indirimbo itagira amashusho kubera Bruce Melody

Amashusho y’indirimbo URANGORA ya Bruce Melodie na Sunny yafashwe na Producer Nameless Campo ari nawe wagiranye amasezerano n’umuhanzikazi Sunny.

Indirimbo nshya ya Sunny na Bruce Melody “KUNGORO”:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU