Minisitiri w’ ibidukikije muri Tanzania yavuze ko Igihu cye kiri muri gahunda yo guhagarika ikorwa, iyinjizwa n’icuruzwa ry’amasashi kimwe n’ibindi bikorwa bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe kandi bikaba bitabora guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2019.

Guhera muri Nyakanga izaba yaciye burundu ikoreshwa ry’amasashi

Umuryango w’abibumbye ugaragaza ko miliyari icyenda za pulasitiki zikorwa ku isi 9% byazo aribyo byongera gukenerwa ibindi byose bikangiza ikirere.

Tanzania iri mu nzira yo kwiyunga ku Bihugu 60 bindi ku Isi byaciye amasashi n’ikoreshwa rya Pulasitiki cyangwa bikabishyiriraho ibihano nko kubisoresha cyane n’ibindi. Muri ibyo Bihugu harimo u Rwanda, Kenya, France n’Ubutaliyani.

Mu mwaka wa 2017 Kenya yatunguye abantu ishyiraho ibihano bikomeye ku muntu wese uzafatanwa isashi kuko imuhanisha gufungwa imyaka 4 muri gereza cyangwa gutanga ihazabu y’ibihumbi 40 by’amadolari akabakaba miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wambere ubwo minisitiri w’ibiduikije muri Tanzania January Makamba yitabaga inteko ishingamategeko y’iki gihugu asobanura aho bageze mu kubungabunga ibidukikije yagize ati.

“ Amabwiriza arateguye  agiye gutangazwa,…. Birashoboka ko guhera taliki ya 1 Nyakanga 2019 nta wuzongera gukoresha amasashi muri iki Gihugu.”

Gusa amatangazo asaba abaturage guhagarika gukoresha amashashi aratangira kugezwa ku baturage muri uku kwezi kwa Mata.

Guhera muri Nyakanga izaba yaciye burundu ikoreshwa ry’amasashi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU